skol
fortebet

Jay, Rudasumbwa wa Afurika agiye gutangiza amarushanwa y’umusore mwiza

Yanditswe: Sunday 10, Dec 2017

Sponsored Ad

Umunyamideli Ntabanganyimana Jean de Dieu wamamaye nka Jay Rwanda wambitse ikamba rya Rudasumbwa wa Afurika 2017, yatangaje ko ateganya kujya ategura amarushanwa ya Rudasumbwa w’u Rwanda ariko ko azabanza kuganira n’inzego bireba.
Uyu musore yitabiriye amarushanwa yabereye muri Nigeria mu mujyi wa Lagos. Aho yaje kwegukana umwanya wa 1 ‘MISTER AFRICA INTERNATIONAL 2017’ akurikirwa n’umunya-Angola ‘Anderson’ wabaye icyegera cya mbere cye.
Mu kiganiro na Radio Rwanda, yasobanuye uko urugendo rwe (...)

Sponsored Ad

Umunyamideli Ntabanganyimana Jean de Dieu wamamaye nka Jay Rwanda wambitse ikamba rya Rudasumbwa wa Afurika 2017, yatangaje ko ateganya kujya ategura amarushanwa ya Rudasumbwa w’u Rwanda ariko ko azabanza kuganira n’inzego bireba.

Uyu musore yitabiriye amarushanwa yabereye muri Nigeria mu mujyi wa Lagos. Aho yaje kwegukana umwanya wa 1 ‘MISTER AFRICA INTERNATIONAL 2017’ akurikirwa n’umunya-Angola ‘Anderson’ wabaye icyegera cya mbere cye.

Mu kiganiro na Radio Rwanda, yasobanuye uko urugendo rwe yarutangiye kugeza ubwo yegukanye ikamba ryahatanirwaga na benshi.Yasobanuye uko yamenyanye n’abategura aya marushanwa kugirango bemeze ko ariwe ugomba guhagararira u Rwanda, yabigarutseho muri aya magambo ati “Iyo mu Rwanda tuba dufite amarushanwa ya Rudasumbwa uyu mwaka niwe wari kujya guhagararira igihugu.Njyewe kuba narahagarariye u Rwanda nigeze kujya muri Nigeria umwaka ushize habaye ’Nigeria Fashion Week’.Aho ngaho niho nahuriye nabany’iri gutegura amarushanwa.”

Avuga ko yabajijwe niba mu Rwanda hategurwa aya marushanwa, yagize ati “Bambajije niba mu Rwanda tugira amarushanwa y’aba Rudasumbwa mbambwira ko ntayo tugira nibo babashije kuza kunganiriza kuburyo nazahagararira igihugu cy’u Rwanda muri uyu mwaka turimo wa 2017.Icyo gihe hari muri 2016, uyu mwaka nibwo bongeye kumbwira narinzi ko banabyibagiwe kuko nanjye nari narabyibagiwe bazakubimbwira haburaga amezi ane kugirango irushanwa ribe babimbwiye mu kwa munani aho rero niho nahise nemereza ko nzitabira.”

Yakomeje avuga ko ikamba yegukanye kuri we rivuze ikintu kinini kandi ko aharanira ko yaribyaza umusaruro.Ngo n’ikamba rizamwambutsa imigabane akanavugiraho aho atari kuvugira iyo aba atarabaye Rudasumbwa wa Afurika.

Ati “Bivuze ikintu kinini cyane.Gusa no kuba umuntu yabitekereza kuba tutagira amarushanwa y’aba Rudasumbwa noneho bikaba birenze u Rwanda ruka rugize Rudasumbwa wa Afurika.Afurika yose bisa n’aho iba ari wowe ihanze amaso.Ni ikintu buri wese yakwishimira cyagufungirira imiryango myinshi cyane mu nzira zanjye ziri imbere.Ni ikamba ryiza mbese ushobora gukoresha ukaribyazamo umusaruro uri umuntu uzi gukora."

Uyu musore avuga ko yasenze Imana akanihugura kugirango yegukane ikamba

Abajijwe uko agiye kubyaza umusaruo ikamba yahawe, yasubije ko mu byibanze azakora harimo no kwifatanya n’abategura iri rushanwa gushaka amafaranga n’inkunga byafasha abantu b’impfubyi.

Ati “Kimwe mu bintu nzakora, nzafatanya na bamwe mu bategura ririya rushanwa harimo ‘Charity campain’ kuburyo ibizavamo hazategurwa aho abana b’impfubyi bahurizwa hamwe.Dushobora kuzayikorere muri Nigeria kuko niho icyo gikorwa kizabera umwaka utaha."

Yungamo ati “Ikindi n’uko nk’umuntu usanzwe ukora imideli ariyo bamenyemo hari ukuzakora muri ’New York Fashion week’ muri 2018.Usibye ibyo gusa harimo n’ibindi bihembo bagomba kumpa kugirango ubuzimba bwanjye bukomeze kugenda neza.”

Uyu musore w’ibituza, yavuze ko yamenye ibanga ry’irushanwa mbere y’uko aryitabira.Yanavuze ko yafashe umwanya munini wo gusoma no kureba ikibanze abategura iri rushanwa bagenderaho mu gihtamo umusore ubereye Afurika mu nguni zose.

Ibanga yakoresheje kugirango yegukane ikamba,ati “Icya mbere n’Imana burya akenshi hari igihe ubona ufite ibintu byose ariko burya Imana itakubwiye ko ibintu bigenda neza siko bigenda.Icya mbere narasenze nizera ko Imana ishobora byose kandi ibyo tugeraho byose niyo ibitera.Ikindi nabashije kwihugura ndeba amarushanwa yabaye bwa mbere uko byagiye bigenda, ibibazo babaza uko biba bimeze,ese ubahitamo aba areba umeze gute?

"Byose mbyihuguramo menya ko bashaka umunyafurika ufite umwihariko wa Afurika ufite umubiri nyine wubatse ngeregeza gukora siporo kurushaho kugirango igihe kizagere niteguye nubwo nari nsanzwe nyikora.

Ikindi hari ukumenya ku gihugu cyawe neza cyane kugirango wumve niba ugiye guhagararira iguhugu ikintu igihugu cyawe gifite ibindi bidafite.Ibyo byose rero nabashije kubishyira hamwe nza kubona ko bashakaga umuntu wavuga mu ruhame abasha kunyura abantu kuko ubu ngiye kuzagira amahirwe yo kuvugira ahantu hatandukanye,gukora ibiganiro bitandukanye.Bashakaga wa muntu ushobora kugira icyo avuga kandi abantu bakagifata neza.Ibyo byose rero nagiye mbyiteguye ndumva aribyo mbyamfashije gutsinda.”

Ibijyanye n’uko ashobora gutangira gutegura aya marushanwa mu Rwanda,yavuze ko ari ibintu bisabako Leta y’u Rwanda ibanza kubyemera ubundi agatangira uyu mushinga ngo wagirira benshi akamaro.

Yagize ati “Nabitekerejeho ariko si ibintu nakora njye nyine.Ikintu cyose urumva Guverinoma y’u Rwanda yabyemeye byagenda neza.Si nakwizeza yego ngo bizahita bikorwa kuko nifuza y’uko bibanza guca muri Leta bamara kubyemeza bikagenda neza ariko nabyo ndabiteganya.”

Yavuze ko ateganya kuganira na Minisiteri y’Umuco na Siporo ndetse n’abafatanyabikorwa kugirango aya marushanwa abe yatangira mu Rwanda dore ko mu bindi bihugu yahageze.

Jay Rwanda asanzwe ari umunyamideli ukomeye, yiteguye gutangiza amarushanwa y’umusore mwiza mu Rwanda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa