skol
fortebet

Jay wabaye Rudasumbwa w’Afurika yegukanye ikindi gihembo

Yanditswe: Tuesday 05, Dec 2017

Sponsored Ad

Ntabanganyimana Jean de Dieu wamamaye nka Jay Rwanda mu bamurika imideli yongeye kwegukana iki gihembo nyuma y’uko kuwa 02 Ukuboza 2017 agizwe Rudasumbwa w’Afurika mu basore baturutse impande zose z’afurika bari bahatanye.
Uyu musore w’umunyarwanda yegukanye igihembo cy’umunyamideli w’umwaka wa 2017 mu bihembo byatangiwe muri Tanzaniya ‘Swahili Fashion Week 2017’ kuwa 01 Ukuboza 2017 .Ibi birori bikaba byabereye mu mujyi wa Dar es salaam mu cyumweru gishize.
Jean de Dieu yabashije kwegukana (...)

Jean de Dieu yabashije kwegukana igihembo cy’umunyamideli w’umwaka mu Karere k’Afurika y’u Burasirazuba mbere y’aho yari yagizwe Rudasumbwa w’Afurika mu marushanwa ya Mister Africa International 2017, yabereye muri Nigeriya, yagaragiwe n’umunya-Angola wabaye uwa kabiri ndetse n’umunya Sierra Leone waje ku mwanya wa gatatu.

Jay Rwanda wari mu bahabwaga amahirwe yari ahatanye n’abanyarwanda barimo Nndayishimiye Eddy wari uri mu cyiciro kimwe na Jay Rwanda, Kayihura Robert wari mu cyiciro cy’abanyamakuru b’imideli (uwatsinze ntaratangazwa) na Mukombozi Rutaha wari mu cyiciro cy’abafotora.

Iri rushanwa Iry’uyu mwaka ryatangiye kuwa 27 Ugushyingo ryasojwe mu ijoro ryo ku wa 02 Ukuboza 2017 ryasize Miss Wema Sepetu agizwe umukobwa wambara neza w’umwaka, Ally Remtullah wa Tanzaniya agizwe umuhanzi w’imideli ku rwego rwa Afurika, Sia Pius wa Tanzaniya nawe abaye umukobwa w’umunyamideli.

Uyu musore asanzwe ari umunyamideli ukomeye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa