skol
fortebet

Jeanette Kagame yanenze imyitwarire ya bamwe mu bahanzi nyarwanda,agaragaza Tom Close nk’umuhanzi w’intangarugero

Yanditswe: Sunday 16, Dec 2018

Sponsored Ad

skol

Madamu Jeannette Kagame kuri uyu wa Gatandatu tariki 15 Ukuboza 2018 yitabiriye ihuriro ry’abahanzi n’ibirori byo gusoza icyiciro cya mbere cy’amarushanwa ya Art Rwanda - Ubuhanzi, aho yashimye Tom Close nk’Intangarugero akanagaya imyitwarire ya bamwe mu bahanzi nyarwanda.

Sponsored Ad

Madamu Jeannette Kagame, yabwiye abahanzi muri rusange ko kwiga no kwiyungura ubumenyi bitagira iherezo, ari naho yahereye agaragaza Tom Close nk’umwe mu b’intangarugero babigezeho, ntibimubuze no gukora akandi kazi gasanzwe akora.

Madamu Jeannette Kagame ati: "Bana bacu rero, kwiga no kwiyungura ubumenyi ntibigira iherezo, niba uri umukinnyi mwiza w’ikinamico, ntibikubuza kwiga ibindi ukeneye kugira ngo ube umuhanzi wuzuye koko, ushobora gufatirwaho urugero n’abato. Mwumvise abatuganirije barimo ‘Dr Tom Close’; wubatse kandi neza, wize ubuganga, ariko ntibyamubuza no gukurikirana izindi mpano afite"

Yakomeje avuga kuri Tom Close agira ati: "Ubumenyi yakuye mu ishuri bumufasha gutekereza byagutse, none ubu ibyo akora bimufitiye akamaro we n’umuryango we, ariko natwe twese tubibonamo inyungu; ari abo aha akazi, ari abazasoma ibitabo yanditse, ndetse n’abazabicuruza."

Madamu Jeannette Kagame kandi yanenze imyitwarire ya bamwe mu bahanzi, ishingiye ahanini ku byo bakora bibeshya ko ari byo bizatuma baba ibyamamare kurushaho. Yagize ati: "Nagira ngo mfate umwanya wihariye tuganire, nk’umuntu ukurikirana ibyo mukora kandi unabikunda...Tubumva ho byinshi bitari byiza ariko kandi hari n’ibyo twibonera, n’ubwo iyo myitwarire idakwiye kwitirirwa mwese kuko tubizi ko atari mwese muyifite."

Yakomeje agira ati: "Mufite inshingano ikomeye yo gukuraho imvugo ivuga ko buri muhanzi, kugira ngo agire igikundiro, ashimishe abamukurikira, cyane abahura n’imbaga y’abantu benshi kandi kenshi, hari imyitwarire runaka agomba kugira, guhindura imvugo, uko agaragara inyuma. Gushaka gusa neza bitandukanye n’iby’abandi ntacyo bitwaye, ariko bibaye bitajyanye n’indangagaciro (personal values), ikinyabupfura n’ubushishozi, ntabwo byabageza kuri rya terambere twifuza ko buri munyarwanda ageraho."

Mu bundi butumwa yahaye abahanzi, Madamu Jeannette Kagame yababwiye ko ubuhanzi bakora bwakwiye kurenga ibyo kwinezeza no gushimisha ababakurikira, bagatangira gutekereza imirimo baha abandi bahereye mu bikorwa by’ubuhanzi, ibikorwa by’ubucuruzi ndetse n’iterambere muri rusange.

Ibitekerezo

  • Rwose ibyo uyu Mubyeyi avuga nibyo pe !! Dukeneye abahanzi b’intangarugero, batwigishiriza abana ibyiza, bafite indangagaciro za Kinyarwanda.

    Nibyo bagomba gusa neza ,bakamera neza bakanatera imbere muri byose, ariko inkundamugayo zo rwose wapi !!

    Ntabwo dukeneye abambara ubusa bAshaka kutwangiriza abana cg igihugu muri rusange ku nyungu zabo cg ngo barigana abanyaburayi wapi !!
    Ahubwo ababishinzwe bari bakwiye kubafatira ingamba zikaze

    Ibyo nibyo kuko hari abahanzi koko bavuga amagambo imyambarire bitari ibyo kwigwa natwe rubyiruko ariko ikiza nuko natwe tuba twabibonye

    Ibyo nibyo kuko hari abahanzi koko bavuga amagambo imyambarire bitari ibyo kwigwa natwe rubyiruko ariko ikiza nuko natwe tuba twabibonye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa