skol
fortebet

Jenifer Lopez yatangaje abatari bake ubwo yagaragaraga yambaye imyenda ihagaze akayabo k’amamiliyoni y’amanyarwanda[AMAFOTO]

Yanditswe: Sunday 24, Mar 2019

Sponsored Ad

skol

Icyamamare Jennifer Lopez yatangaje abataribacye batuye Umujyi wa New York, aho yagaragaye yambaye imyenda y’amadorali asaga ibihumbi ijana ubwo yajyaga kugura ibintu mu iduka rya H&M ku wa Gatatu ku ya 20 Werurwe 2019.

Sponsored Ad

Uyu mugore w’imyaka 49 wari uri kumwe n’umukobwa we Emme w’imyaka 11, yari afite agakapu gakozwe mu ruhu rw’ingona yo mu misozi ya Himalaya gakorwa n’uruganda rw’imyenda rwa Hermes, konyine kagura amadorali 100,000.

Uretse ako gakapu, gasanzwe gatunzwe n’abandi bagore b’ibyamamare nka Kim Kardashian na Victoria Beckham, uyu muhanzikazi wiyita Jenny From the Block yari yambaye ikoti rifite agaciro k’amadorali 695 (600 000 frw).

Dailymail ivuga ko yari yanarimbye ipantaro n’agapira gato, inkweto z’amadorali 490 n’amadarubindi y’amadorali 60 yakorewe mu kigo gikora imyambaro cyitwa Quay aherutse gutangiza.

Icyo kigo icyamamare Jennifer Lopez agifatanyije n’umukunzi we Alex Rodriguez, aho we afite QuayXJLO naho uwo mugabo akagira QuayXAROD.

QuayXJLO ikora amadarubindi yitwa : All In, Get Right, El Dinero, Empire, Reina na The Playa. Naho QuayXAROD ikora imyambaro yitwa Poster Boy, Evasive, Hardware, Apollo na Still Standing.

Lopez ni umwe mu byamamare byakundanye n’abagabo benshi nabo b’ibyamamare. Barimo abahanzi Marc Anthony, P Diddy, Drake, Bradley Cooper n’abakinnyi ba filime nka Ben Affleck.

Alex Rodriguez bari kumwe kuri ubu, wahoze akina umukino wa Baseball ukunzwe cyane mu Burayi na Amerika ya Ruguru.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa