skol
fortebet

Jennifer Lopez yashyize hanze amafoto agaragaza uko byari byifashe umukunzi we amusaba ko yamubera umugore [AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 12, Mar 2019

Sponsored Ad

Umuhanzikazi Jennifer Lopez uri mu bamaze igihe bakunzwe ku isi yashyize hanze amafoto meza cyane agaragaza uko byari byifashe ubwo umukunzi we Alex Rodriguez yamwambikaga impeta akamusaba ko yazamubera umugore.

Sponsored Ad

Muri uyu muhango wabereye ku mazi yo mu gihugu cya Bahamas kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize, Alex Rodriguez yakubise ivi hasi asaba uyu muhanzikazi ko yazamubera umutima w’urugo, undi nawe aramwemerera.

Uyu mugabo w’imyaka 43 wahoze akina umukino wa Baseball yegukanye JLo umurusha imyaka 6 umaze gutandukana n’abagabo 4 bashakanye mu buryo bwemewe n’amategeko.

Alex wishimye cyane yanditse kuri Instagram ashimira abakunzi babo ati “Nta magambo yandi mfite kukubwira uretse ibyiyumvo gusa,kugushimira ndetse no kunezerwa.Turabizi ko dufite byinshi byo gukora kugira ngo twubake umuryango ukomeye n’ahazaza tuzishimira ariko ntitwabigeraho tutari kumwe namwe.Turabashimira kubera ubutumwa mwaduhaye mudushimira.”

Jennifer umaze gutandukana n’abagabo 3 yarahiriye ko uyu wa 4 we azamufata neza bakazasazana, mu gihe Alex ufite abakobwa 2 bakuru, ari inshuro ya 2 agiye gushaka.

Jennifer Lopez yashakanye n’abagabo benshi kuko mu mwaka wa 1997 yashakanye byemewe n’amategeko na Ojani Noa batandukana mu mwaka wakurikiyeho, muri 2001 yahise arushinga n’uwitwa Cris Judd wari umubyinnyi we batandukana hashize imyaka ibiri.

Muri 2004 Jennifer Lopez yarushinze n’umuririmbyi Marc Anthony,batandukana muri 2014 babyaranye abana babiri b’impanga kuri ubu bafite imyaka 11.

Jennifer yanakundanye n’ibindi byamamare birimo,P Diddy, Ben Affleck, Wesley Snipes, Tommy Mottola, David Cruz,Drake n’abandi.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa