skol
fortebet

Jessica umaze kugaragara cyane mu mashusho y’abahanzi nyarwanda batandukanye yavuze abahanzi bagiye bashaka ko basambana[AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 15, Jun 2019

Sponsored Ad

skol

Umukobwa umaze kugaragara cyane mu mashusho y’abahanzi batandukanye, Iradukunda Pacifique Gasaro Jessica, avuga ko hari abahanzi bashatse ko baryamana bari mu ifatwa ry’amashusho akabatera utwatsi kuko atariko kazi kari kamutwaye.

Sponsored Ad

Gasaro Jessica wabyinnye mu nditrimbo nka Kungola ya Sunny na Bruce Melody, avuga ko yanyuze mu buzima butoroshye, yakoze mu kabari, kuba ajya mu mashusho y’indirimbo z’abahanzi ngo ni akazi kamutunze ku buryo atabangikanya n’ibindi.

Mu kiganiro yagiranye na YouTube Channel All in One, yavuze ko hari abahanzi bashatse kumufatirana bari mu ifatwa ry’amashusho barimo Jay Polly, Riderman n’abandi ariko arabangira.

Yagize ati “Hari ukuntu akubwira ngo urarenze, urampa se? ukamubwira uti wapi ntabwo byashoboka, kuko ntabwo ari cyo kiba cyanzanye, reka nkubwire ikintu utari uzi, hari ukuntu abahanzi bumva ko barenze akavuga ngo ubu bukobwa bwarasaze bumbonye sinzi, cyangwa ugasanga nk’umukobwa yasariye umuhanzi.”

Yakomeje agira ati “Njyewe ntabwo ariko nteye, ariko wenda ni ku ruhande rwanjye, ari Jay Polly naramukatiye, ba Safi narababwiye ngo oya, Melody, njye naguha nagukunze, na ba Riderman, njye rwose ntabwo byashoboka.”

Ngo n’ubwo aba bahanzi ababiwra gutya ntabwo bahita baba abanzi, na nyuma barakomeza bakavugana bakaba abashuti, yanatanze urugero kuri Jay Polly avuga ko bamaranye imyaka igera mu 8 bari inshuti.

Gusa ngo ntabwo yakwirengagiza ko hari abakobwa babikora ndetse babigize umushinga bitewe n’uburyo bakunda abahanzi, akavuga ngo niba ari runaka ndamukunda icyo yansaba cyose nakimuha.

Nyuma y’ikiganiro uyu Gasaro Jessica yagiranye n’umunyamakuru ukorera kuri channel ya YouTube,Isimbi dukesha iyi nkuru bagerageje gushaka abahanzi bashyirwa mu majwi ngo bagire icyo babivugaho maze Riderman na Jay Polly ntibyabakundira.

Safi Madiba we yavuze ko uyu mukobwa atamuzi ndetse ko ibyo bintu atanabikora, bitaranamubaho.

Yagize ati “uwo mukobwa simuzi pe, ntawe nzi, yego ashobora kuba ari muri My Hero indirimbo yanjye ariko sinjye washatse abakobwa bayizamo rero ntabwo namumenya, ntibirambaho kandi nta n’undi muhanzi byabayeho.”

Muri aka kazi bakora, Gasaro Jessica avuga ko imbogamizi bakunda guhura nazo ari uko abahanzi batubahiriza amasaha bavuganye, ugasanga amasaha bumvikanye ararenze, bagashaka kubakoresha amasaha y’ikirenga ngo ni byo bakunze gupfa n’abahanzi cyane.

Gasaro Jessica mu ndirimbo yagaragayemo mu mashusho yazo zakunzwe cyane, uretse Kungola hari My Hero ya Safi Madiba ngo hari n’indi ndirimbo ya Bruce Melody yitwa ‘Appetit’ igiye gusohoka yabyinnyemo, na yo yizeye ko izakundwa cyane.

Ibitekerezo

  • Mukobwa rero,jya umenya ko akazi kose gatuma ukina n’abahungu gashobora gutuma ujya mu busambanyi.Urugero ni akazi ka Mannequin,Music,Star,etc...
    Ngirango uzi ingaruka ziva mu busambanyi:Kwiyahura,kubyara ibinyendaro,kwica umwana wawe,gutanya abashakanye,kwicana,etc...Ikirenze ibyo,ubusambanyi buzabuza ubuzima bw’iteka millions and millions z’abantu babikora.Jya umenya ko iyo wemeye kuryamana n’umugabo,akenshi araguta agafata undi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa