skol
fortebet

Jordan Mushambokazi ku isabukuru y’amavuko ye yashakishije amarira arayabura

Yanditswe: Monday 09, Jul 2018

Sponsored Ad

skol

Jordan Mushambokazi witabiriye irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda 2018, ku isabukuru ye y’amavuko ubwo yaririmbirwaga n’umuhanzi Andy Bumuntu yabajijwe impamvu atarize nkuko abandi bakobwa babigenza avuga ko yabuze amarira.

Sponsored Ad

Ibirori byo kumwifuriza umunsi mukuru w’amavuko wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 7 Nyakanga 2018. Ubwo yizihizaga uyu munsi yatunguwe no kubona abantu batandukanye barimo abahanzi nyarwanda ,abakobwa bari bahatanye mu irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda 2018 gusa bamwe batungurwa no kubona ntakimenyetso kigaragaza ibyishimo yerekanyanye.

Ubwo umusangiza w’amagambo yamubazaga mu ruhame impamvu atarimo kuriri nkuko abandi bakobwa babikora yabuze icyo avuga asubiza avuga ko atazi impamvu gusa bigacyekwa ko impamvu nyamukuru yatumye atarira aruko uyu munsi wagiye kubaho abizi neza ko uri bubeho aho byagaragajwe n’ uburyo yasohotse mu inzu ameze gusa agatungurwa n’abantu batandukanye bari baje kwifatanya nawe.

Ikindi cyashingiwemo n’uburyo bamwe mu nshuti ze za hafi bamwifurije isabukuru nziza ku mbuga nkoranyambaga nawe akajya abasubiza abashimira ndetse akabasbiza ababwira ko bataza kubura .kandi ku isabukuru y’amavuko ye uwo yabwiraga ko atabura yaje kwifatanya nawe.


Twakwibutsa ko Jordan Mushambokazi yari umwe mu bakobwa icumi bahataniye ikamba rya Miss Rwanda 2018 ku itike y’Intara y’Amajyepfo aho yatangiye amatora ari imbere y’abandi mu majwi y’abatoreye kuri telefoni bifashishije ubutumwa bugufi.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa