Jose Chameleon ashobora gutakaza abantu benshi bamukurikiraga kuri Twitter kubera ubwishongozi ku bahanzi bagenzi be
Yanditswe: Tuesday 01, Oct 2019
Jose Chameleone yakoze agashya kuri twitter aho kuri ubu ari gukurikira abahanzi babiri gusa bo muri Uganda barimo Pallaso ndetse na Weasel wo muri Goodlife.
Umuhanzi Jose Chameleone yakoze agashya maze areka gukurikira bamwe mu bahanzi bagenzi be bo muri Uganda uretse abavandimwe be 2 aribo Pallaso ndetse na Weasel.
Ibi byateye benshi kumwibazaho aho bemeza ko yabikoze afite Impamvu ze bwite zitaramenyekanye.
Uyu muhanzi kuri ubu ukurikiye abantu 108 biganjemo abayobozi b’igihugu, abanyarwenya, televiziyo mpuzamahanga ndetse n’abakinnyi ba filime bakomeye ku isi hakiyongeraho barumuna be babiri Pallaso ndetse na Weasel.
Nkuko tubikesha bimwe mu bitangazamakuru byo muri Uganda biravuga ko uyu muhanzi ashobora gutakaza umubare w’abantu benshi bamukurikiraga kuri Twitter kubera ibi bintu yakoze no kwishongora ku bandi bahanzi bagenzi be bigatuma nabo banga kumukurikira.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *