skol
fortebet

Chameleone ,Palasso ,Weasel na Big Fizzo bageze i Kigali gushyigikira Dj Pius [AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 02, Aug 2018

Sponsored Ad

skol

Abahanzi barimo Jose Chameleone ,Palasso ,Weasel ndetse na Big Fizzo bageze mu Rwanda gushyigikira umuhanzi Dj Pius mu gitaramo cye cyo kumurika Album ye hanze yise Iwacu.

Sponsored Ad

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 1 Kanama 2018 ni bwo abahanzi bose bazafasha Dj Pius mu gitaramo cyo kumurika Album ye nshya ’Iwacu’ bageze mu Rwanda.Habanje kuza Big Fizzo wakurikiwe na Jose Chameleone wari kumwe na Weasel ndetse na Palasso. Bakigera i Kigali bose basabye abanyarwanda kuzitabira igitaramo cya Dj Pius.

Dj Pius yateguye ibitaramo bibiri azamukiramo album ye ya mbere yise ‘Iwacu’ igizwe n’indirimbo 18, icya mbere kizaba kuri uyu wa gatanu tariki 3 Kanama 2018 muri Camp Kigali n’aho icya kabiri kibe ku wa 4 Kanama 2018 I Musanze muri stade Ubworoherane.

Iki gitaramo kizagaragaramo abahanzi batandukanye ndetse bakunzwe haba hano mu Rwanda ndetse no hanze yahoo , kuri ubu bamwe bari kuzaturuka mu bihugu by’abaturanyi bageze mu Rwanda aho bavuze ko bahishiye byinshi abanyarwanda.

Ubwo bageraga i Kigali Jose Chameleone n’abavandimwe be Palasso na Weasel babwiye abanyamakuru ko baje gushimisha abakunzi ba muzika mu Rwanda ariko nanone ari na ko bashyigikira Dj Pius bafata nk’umuvandimwe wabo. Dr Jose Chameleone nk’uko yitwa mu muziki yumvikanye kenshi asaba abanyarwanda kuzitabira ibitaramo Dj Pius agiye gukora ndetse ibi akaba yanabivugaga mu kinyarwanda cyane ko benshi batakekaga ko yaba azi ikinyarwanda nk’icyo yavuze.

Mu bahanzi bazafatanya na Dj Pius harimo Jose Chameleone, Big Fizzo, Weasel na Pallaso ndetse n’abanyarwanda banyuranye barimo; Dream Boys, Urban Boys, Charly na Nina,Bruce Melody, Social Mula,Uncle Austin na Jules Sentore.

Biteganyijwe ko Kwinjira mu gitaramo kizabera i Kigali bizaba ari 5000frw, 10000frw na 150000frw. Ni igitaramo Dj Pius azamurikiramo album ye nshya yise Iwacu.
REBA AMAFOTO:





Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa