skol
fortebet

Chameleone yahamije ko urugo rwe na Daniella rwasenyutse burundu(AMAFOTO)

Yanditswe: Thursday 03, Aug 2017

Sponsored Ad

skol

Umuririmbyi Dr Jose Chameleone yavuze byeruye ko urukundo rwe n’umugore we Daniella Atim Mayanja rwamaze kurangira nyuma y’imyaka icyenda yari ishize barushinze, aho bigereranywa nka Bombo igenda ishonga bikarangira ishize nk’uko umuhanzi nyarwanda Kitoko yabiririmbye muri "Rurashonga". Chameleone yemeje bidasubirwaho ko urugo rwe na Daniella rwamaze gusenyuka nyuma y’uko muri Mata 2017 uyu mugore yandikiye urukiko asaba gatanya, yashinje umugabo we kumutoteza, kumukorera iyicarubozo ndetse (...)

Sponsored Ad

Umuririmbyi Dr Jose Chameleone yavuze byeruye ko urukundo rwe n’umugore we Daniella Atim Mayanja rwamaze kurangira nyuma y’imyaka icyenda yari ishize barushinze, aho bigereranywa nka Bombo igenda ishonga bikarangira ishize nk’uko umuhanzi nyarwanda Kitoko yabiririmbye muri "Rurashonga".

Chameleone yemeje bidasubirwaho ko urugo rwe na Daniella rwamaze gusenyuka nyuma y’uko muri Mata 2017 uyu mugore yandikiye urukiko asaba gatanya, yashinje umugabo we kumutoteza, kumukorera iyicarubozo ndetse ngo yahoraga amukangisha ko azamuhitana.

Iyi nkuru imaze gusakara mu binyamakuru, icyo gihe Chameleone yahise ajya ku mbuga nkoranyambaga abihakana yivuye inyuma avuga ko ‘ababishyize hanze ari abanyamutima mubi batamwifuriza ineza’.

Ubwo Daniella yambikaga impeta Chameleone

Budacyeye kabiri, mu gicuku cyo kuri uyu wa 3 Kanama 2017 Chameleone yanditse kuri Facebook ye ikurikirwa n’abarenga ibihumbi 400 abwira abafana be ko ‘yicuza uburyo yatsinzwe’ mu mubano we na Daniella.

Yanditse amagambo yuzuyemo akababaro no kumvikanisha ko ari we ushobora kuba yarabihije urukundo rwabo ku bw’amakosa y’urudaca yakoreraga Daniella.

Yagize ati “Warankunze kandi wemera ko tubana utitaye ku byo abantu bavuze, waranyizeye kandi ni wowe Imana yampayeho umugisha […] Ntabwo nandika cyangwa ngo ngaragaze ibihe byose twagiranye. Nzahora ngukumbura.”

Yongeyeho ati “Nakoze amakosa y’ikirenga kurusha ibyiza! Ntabwo ndi umugabo wari ugukwiriye kandi nsabye imbabazi ku gihe nagutesheje. Ndagushimiye Daniella Atima Mayanja, Mama Abba, Mayanja. Ubu nongeye kuba ingaragu, na we kandi ndakeka ari uko. Nzakomeza nkunde kandi nshyire imbere abana bacu.”

Chameleone amaze kwandika aya magambo mu masaha abiri y ambere yari amaze kwakira ibitekerezo bikabakaba ibihumbi magana abiri byiganjemo ibimwihanganisha gusa harimo n’abazaga bamusonga bakamubwira ko ‘kunanirwa urugo ari ubugwari’.

Aba bombi basezeranyijwe na Padiri John Scalabrini wafatwaga nka se wa Daniella

Nyuma y’amasaha atatu Chameleone yahise ahanagura ibyo yari yanditse ariko ashyiraho ifoto igaragaza ko ari mu gahinda, ibi nabyo byongeye gushyira abantu mu rujijo ‘bibaza niba yabikoze ashaka gushitura itangazamakuru’.

Daniella yari aherutse kwaka gatanya

Mu ikirego cye, Daniella yari yasabye urukiko ko rwahita rumutandukanya na Chameleone ndetse rukamutegeka ko amugendera kure kuko ngo isaha iyo ariyo yose uyu muhanzi yashoboraga kumwica.

Daniella yari yasobanuye ko mu myaka amaranye na Chameleone yabagaho mu buzima bwo kwihangana no gushinyiriza. Chameleone ngo yari umusinzi wo ku rwego rwo hejuru, yamushinjaga ko yararaga mu nzoga ntiyite ku muryango, iyo yabaga yihaye akabanga ngo yaranywaga agataha mu museso inkoko zatangiye kubika nabwo yagera mu rugo akamusuhurisha inkoni.

Daniella na Chameleone bari baherutse guhurira mu birori bariyunga

Chameleone na Daniella bari bamaze imyaka icyenda barushinze, basezeranye kuwa 7 Kamena 2008 muri Kiliziya ya Biina Catholic Church muri Mutungo. Icyo gihe bakoze ibirori bikomeye ndetse mu myaka bamaranye bafatwaga nk’urugo rw’intangarugero mu byamamare mu karere nyamara buri wese yagendanaga igisebe ku mutima.

Mu birori Chameleone aherutse gutangarizamo ko yakemuye utubazo yagiranaga n’umugore we

Aba bombi bamaze kubyarana abana bane barimo umukobwa umwe gusa: Abba Marcus Mayanja [yiyiseT-REX ndetse aherutse gusohora indirimbo “Game Over” muri 2014], Alfa Joseph Mayanja; Alba Shyne Mayanja na Amma Mayanja.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa