skol
fortebet

Jose Chameleone yasabwe gusobanura byihuse aho yakuye imodoka ihenze

Yanditswe: Sunday 19, Apr 2020

Sponsored Ad

skol

Jose Chameleone mu mazi abira nyuma yuko imodoka ye ihenze yo mu bwoko bwa Landcruiser V8 yafashwe irimo ideni ry’imisoro mu kigo cy’Iguhugu cy’Imisoro (URA) ahita ahabwa igihe gito cyo gutanga ibyangobwa byerekana nyiri modoka kuko byagaragaraga ko itamwanditseho.

Sponsored Ad

Uyu muhanzi w’icyamamare Joseph Mayanja akekwaho kutubahiriza kwishyura umusoro wa miliyoni 2 n’ibihumbi magana atanu y’amashiringi ya Uganda ku modoka atunze ya LandCruiser V8 kandi, andi makuru avuga ko ashobora gutabwa muri yombi aramutse aterekanye ibimenyetso byerekana ko atunze iyo modoka ya V8.

Nyuma yaho URA ifatiye iyo modoka irimo ideni ry’imisoro ringana na Milioni zisaga 2 z’amashiringi ya Uganda, byatumye Chameleone agwa mu kantu. Nyuma yasabye imbabazi z’uko aherutse gutongana mu ruhame n’abayobozi ba Uganda Revenue Authority (URA), ariko ibi ntibyabujije iki kigo cya leta gufatira imodoka ye ya Toyota Landcruiser V8. Yisobanuye ku byabaye agira ati:

URA yasabye impapuro z’imodoka yanjye (itari kumwe nanjye icyo gihe) kandi numvaga URA ishobora gutegereza bikaza nyuma, ubu rero sinzi uko bimeze, ibisigaye ni amateka. Ndashaka kuvuga ko mubushobozi bwanjye bw’icyamamare kandi nk’umuyobozi, mfite indangagaciro mpagararaho, ariko buri wese wumva naratandukiriye ibisabwa na Leta musabye imbabazi mumbabarire.

Nk’uko Nairobinews ibitangaza, ngo bimaze kumenyekana ko Chameleone yakiriye imodoka ifite nimero yo muri Sudani yepfo, yayakiriyenk’impano yatanzwe numwe mubafana be, none umusoresha yamuhaye amasaha 48 kugirango yerekane nyirubwite bw’iyo modoka.

Chameleone ni umuhanzi wigaruriye imitima ya benshi muri Afurika y’Iburasirazuba mu myaka irenga 20 ishize kugeza magingo aya. Yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zirimo; Shida za Dunia, Wale Wale, Valu Valu, Mma Rhoda, Tubonge, n’izindi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa