skol
fortebet

Jose Chameleone yatangaje ikintu gitangaje azakorera abatuye umujyi wa Kampala natorerwa kuwuyobora

Yanditswe: Friday 10, May 2019

Sponsored Ad

Umuhanzi Joseph Mayanja uzwi cyane nka Dr Jose Chameleone yatangaje ko nagirirwa icyizere agatorerwa kuyobora umujyi wa Kampala,azubaka imisarani rusange myinshi muri uyu mujyi ufite zirindwi zonyine.

Sponsored Ad

Chameleone yabwiye abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ko umujyi wa Kampala utuwe n’abasaga miliyoni 2 ariko buri munsi wakira abantu miliyoni 4 ariko ngo ikibabaje ni uko ufite ubwiherero rusange 7 gusa.

Dr Jose Chameleone yagize ati “Umujyi wa Kampala utuwe n’abantu miliyoni 2 ariko buri munsi wakira abantu bagera kuri miliyoni 4 baje gucuruza.Uyu mujyi twese dukunda ufite imisarani 7 ifite isuku nke ndetse ititabwaho.

1 - KAMWOKYA
2 - KPC
3 - CITY SQUARE
4 - NEW TAXI PARK
5 - OLD TAXI PARK
6 - NAKIVUBO
7- QUEENS WAY

Ibi bivuze ko buri wese muri abo yadusigira miliyoni.Kunanirwa cyane guha abantu serivisi nziza,nibyo bitera abagore bacu,abagabo n’abana bacu indwara z’ibyorezo.Ese murumva tudakwiye ibyiza ?.

Chameleone yabwiye abanya Uganda ko yiteguye kongera isuku mu mujyi wa Kampala,yibanda cyane ku kubaka imisarani.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa