skol
fortebet

Jose Chameleone yemereye akayabo k’amafaranga Bebe Cool naramuka atwaye igihembo cya AFRIMA Award

Yanditswe: Saturday 24, Nov 2018

Sponsored Ad

skol

Jose Chameleone yavuze ko Bebe Cool naramuka atwaye AFRIMA Award azamuha Miriyoni imwe y’amashiringi ya Uganda.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatanu ubwo Jose Chameleone yatumirwaga kuri Televiziyo ya Spark Tv hamwe n’umunyamakuru witwa Remmy yabajijwe impamvu bamwe mu bahanzi bo muri Uganda badakunda gushyigikirana nkuko abandi babikora asubiza ko atazi impamvu gusa ko akenshi biterwa n’imitima ya bamwe.

Muriki kiganiro yabajijwe uko yiyumvishe nyuma yuko Bebe Cool na Bobi Wine bari mu bahatana mu irushanwa rya AFRIMA Awards 2018, yasubije ko ari ibyagaciro gusa ko kiriya gihembo atari icya Bebe Cool ahubwo ko gifite ba nyiracyo ndetse ashimangira ko Bebe Cool naramuka agitwaye azamuha akayabo ka Miliyini 1 y’amashiringi ya Uganda mu rwego rwo kwishimira instinzi yacyo.

Yagize ati “ Kiriya gihembo ntabwo ari icyacu ,ahubwo reka twige gufashanya twese hamwe ,Ndabasezerana ko Bebe Cool naramuka atsindiye AFRIMA Award nzamuha miriyoni 1 y’amashiringi ya Uganda azifashisha mu gikorwa cyo kwishimira Instinzi.”

Yasoje asaba abahanzi bo muri Uganda gushyigikirana kuko ntamuntu wishoboye .Bebe Cool na Chameleone ni bamwe mu bahanzi bo muri Uganda bakize gusa kuva cyera bahora mu makimbirane ashingiye ko umwe arusha undi umuziki ndetse n’amafaranga dore ko bafatwa nk’abahanzi bazamuye umuziki wa Uganda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa