addresiya
startimes

Jose Chameleone yihuje na Bobi Wine bagiye guhirika perezida Museveni[AMAFOTO]

Imyidagaduro   Yanditswe na: Martin Munezero 30 May 2019 Yasuwe: 4214

Joseph Mayanja wamamaye nka Jose Chameleone yemeje ko yihuje n’itsinda rigamije impinduka muri Uganda, People Power iyobowe na Robert Kyagulanyi alias Bobi Wine.



Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 29 Gicurasi 2019, urubyiruko ruhuriye mu ishyaka Democratic Party rwahuriye muri Kakindu stadium muri Jinja District ari naho Chameleone yavugiye ko ari umunyamuryango waPeople Power.

Mu minsi yashize Jose Chameleone aherutse gutangaza ko ashaka kwiyamamariza kuyobora umujyi wa Kampala agasimbura Erias Lukwago.

Mu ijambo rye, Chameleone yashimangiye ko abarwanya ubutegetsi bose bakeneye kwibumbira hamwe kugira ngo bizaborohere kugera ku ntsinzi.Yahise anahakana amakuru yavugaga ko ari umurwanashyaka wa NRM[National Resistance Movement], ishyaka rya Museveni riri ku butegetsi.

“Murabona ntacyeye? Ntabwo tuzatsinda nitutishyira hamwe.” “Ndi muri opozisiyo, murekere kunyohereza muri NRM. Ntabwo ntandukanye namwe. Ni njye muntu wari usigaye ntarabiyungaho. Ndagushimira cyane Kyagulanyi kuba warigaragaje. Iki ni igihe cy’urubyiruko.”

“Mubwire Lukwago ko agomba kumpa imfunguzo. Bamwe bakekaga ko nabivuze ntakomeje, narize, ntabwo ndi mu mikino, ndakomeje cyane.”

Bobi Wine yahaye ikaze Chameleone, avuga ko yishimiye kumubona mu itsinda ry’abagiye kugera ku ntsinzi vuba aha.

Author : Martin Munezero

Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.

Imbuga nkoranyambaga ze:

Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter

Ibitecyerezo

  • Who are you?
    Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umuhanzi w’Umuraperi yavuze uburyo yahuriye mu kabyiniro n’umukobwa wa...

Umuraperi wo muri Ghana witwa Reggie Rockstone yavuze ukuntu yahuriye...
2 June 2020 Yasuwe: 69 0

Ifoto y’umukobwa wo muri Nigeria witiranwa n’umwana wa Beyonce na Jay-Z...

Hari ifoto y’umukobwa uhuriye ku izina rya Ivy n’umukobwa wa Beyonce witwa...
2 June 2020 Yasuwe: 75 0

Zari Hassan yeretse uburakari umufana wamusabye gusubirana na...

Hari umufana utavuzwe izina n’ibitangazamakuru byo muri Tanzanie byaramutse...
1 June 2020 Yasuwe: 2056 1

Wizkid yavuze amagambo asingiza Imana kubera urupfu rwa George Floyd...

Umuhanzi Wizkid wo muri Nigeria yavuze ku rupfu rw’umwirabura George Floyd...
1 June 2020 Yasuwe: 3281 0

Davido yateranye amagambo n’abafana be bahita bamwita Burna Boy

Abahanzi babiri bo muri Nigeria Davido ndetse na mugenzi we Burna Boy...
1 June 2020 Yasuwe: 752 0

Reba ibyamamare 6 bizwi cyane byanze ’Kurushinga’[AMAFOTO]

Gushyingirwa ntabwo ari garanti y’ibyishimo. Bamwe mu bashakanye ubuzima...
31 May 2020 Yasuwe: 8703 1