skol
fortebet

Jose Chameleone yongeye gushimangira ko ariwe muhanzi rukumbi ukunzwe muri Uganda

Yanditswe: Sunday 09, Dec 2018

Sponsored Ad

skol

Jose Chameleone yongeye gushimangira ko akunzwe kubera ubwitabire bw’abantu bitabiriye igitaramo cye cyabereye ahitwa Lugogo Cricket Oval.

Sponsored Ad

Dr Jose Chameleone uri mu bakunzwe muri Uganda ,nyuma yuko benshi bibazaga irengero rye agahitamo gukora igitaramo kizakumbuza abantu zimwe mu ndirimbo ze ,yaboneyeho kuvuga ko agiye gukora igitaramo yise ‘Saba Saba Concert’ aho cyari kubera ahazwi nko kuri Lugogo Cricket Oval kamwe mu duce two muri Uganda gakorerwaho ibitaramo byagutse.

Mu gitaramo yatumiyemo abahanzi bakunzwe mu myaka yahise barimo Abdul Mulaasi ,Papa Cidy ndetse n’abandi ,icyagaragaye nuko ubwiganze bw’abantu bwari bwinshi ugereranyije n’ibindi bitaramo bihabera ko abantu bari babukereye baje kwihera ijisho umuhanzi bakunda.

Muriki gitaramo yaririmbye indirimbo 65 kandi zakunzwe zirimo Shida za Dunia, Bayuda, Mateka ndetse n’izindi aho yafashe igihe kingana n’isaha yose aririmbira abari aho atava ku rubyiniro aho abari aho batashye bamwirahira bavuga ko yabashimishije ku rwego rwo hejuru.

Twakwibutsa ko Chameleon ari umwe mu bahanzi bakunzwe muriki gihugu kandi ari mu bantu bvuga rikijyana bitewe n’imbaraga afite aho kuri ubu bimaze iminsi bivugwa ko yatandukanye n’umugore we gusa bikongera kuvugwa ko bongeye gusubirana mu buryo butazwi ,ikindi uyu muhanzi afatwa nk’uwazamuye ibendera ry’igihugu cye dore ko mu minsi yashize yahawe igihembo cy’umuhanzi wateje imbere ururimi rw’igiswahili.

REBA AMAFOTO:




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa