skol
fortebet

Itsinda rya Juda Muzik rikomeje kugaragaza imbaraga zidasanzwe muri Muzika Nyarwanda[AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 16, May 2019

Sponsored Ad

skol

Itsinda rigizwe n’abasore babiri ’ Da Rest ndetse na Junior’ bakomeje kugaragaza imbaraga zidasanzwe mu muziki nyarwanda nyuma yo gukomeza kwigarurira imitima y’abanyarwanda batari bake bakomeje kugenda bagaragaza uburyo bishimira ibihangano by’aba basore.

Sponsored Ad

Juda Muzik kuri ubu iri mu maboko ya Label yitwa The Champions iri muri Company yitwa The Focus Media Entertainment isanzwe ikorera muri America ariko ifite ishami ryayo mu Rwanda,bashyize hanze indirimbo nshya bise ’Bitinde’.

Da Rest Umusore w’Umuraperi ubarizwa mu itsinda rya Juda Muzik

Bitinde akaba ari indirimbo yaba basore babiri abanyarwanda batari bake bakomeje kugaragaza uburyo bayishimiye bidasanzwe.

Label ya The Champions ikaba kuri ubu igizwe n’abahanzi bane ’Juda Muzik,Racine,Derrick don Divin na D Polly’,ariko babiri akaba aribo ikomeje gushyira imbere aribo ’Juda Muzik na Racine’,abandi ngo bakaba bakiri mu igeragezwa nkuko twabitangarijwe n’umuvugizi wa Label ya The Champions.

Junior umwe mu basore bagize itsinda rya Juda Muzik

Juda Muzik ikaba yaramenyekaniye mu ndirimbo zitandukanye zirimo ’Wawundi, Biramvuna, Naratwawe, Rugende na Bitinde bashyize hanze’ zose hamwe zikaba zimaze kuba eshanu.Iyi ndirimbo BITINDE yakozwe mu buryo bw’amajwi na Bob Pro.

REBA HASI MAZE WUMVE INDIRIMBO YABO NSHYA BISE ’BITINDE’:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa