skol
fortebet

Judithe wa Safi mu mazi abira, umuzungu bakundanye yahishuye amanyanga n’ubutekamutwe yamukoreye

Yanditswe: Monday 16, Oct 2017

Sponsored Ad

Niyonizera Judithe,umugore uherutse kurushinga n’umuhanzi Niyibikora Safi arashinjwa ubuhemu n’umugabo we wa mbere, uyu mugabo avuga ko Judithe yamutekeye umutwe akamutwara ibye byose noneho ubu ngo arabunza akarago.
Umuzungu witwa Rick Hilton utuye Calgary muri Canada avuga ko yatunguwe no kumva ko Judithe yashinze urugo mu UKwakira 2017 kandi nawe bari bamaze iminsi bapanga uko bashyingiranwa.
Ku rubuga rwa Youtube, hasakajwe amazwi n’inyandiko isobanura neza urukundo rw’ibanga uyu (...)

Sponsored Ad

Niyonizera Judithe,umugore uherutse kurushinga n’umuhanzi Niyibikora Safi arashinjwa ubuhemu n’umugabo we wa mbere, uyu mugabo avuga ko Judithe yamutekeye umutwe akamutwara ibye byose noneho ubu ngo arabunza akarago.

Umuzungu witwa Rick Hilton utuye Calgary muri Canada avuga ko yatunguwe no kumva ko Judithe yashinze urugo mu UKwakira 2017 kandi nawe bari bamaze iminsi bapanga uko bashyingiranwa.

Ku rubuga rwa Youtube, hasakajwe amazwi n’inyandiko isobanura neza urukundo rw’ibanga uyu mukobwa yagiranye n’uyu muzungu kugeza ubwo amutwaye ibye byose.

Hilton uri ibumoso ari kumwe na Judithe n’izindi nshuti

Ahagana ku isaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba nibwo ayo mashusho yatangiye gusakara ku mbuga nkoranyambaga.

Uyu munyarwanda wahawe ubu butumwa yasabwe kubugeza ku banyarwanda bose kugirango bamenye ubuhemu uyu muzungu yakorewe, yahamije ko ariwe mugabo wa Judithe iyo bari muri Canada.

Yagize ati “Ubu butumwa nabuteguriye mwebwe Abanyarwanda ngo mwumve agahinda natewe n’umunyarwandakazi ariwe Judithe yarambeshye atwara ibyanye byose …..Uyu mukobwa kuva yava muri Canada taliki ya 22/8/2017 kuva icyo gihe sinongeye ku mwumva kuko yahise amfungira inzira zo kuvuganaho haba kuri Watsapp na Facebook ku buryo ntigeze menya amakuru ye ukundi.”

Hilton w’imyaka 66 y’amavuko ahamya ko yari mu mishinga yo gushinga urugo na Niyonizera Judithe nubwo nawe azi neza ko amurusha imyaka myinshi.Ngo yatunguwe no gusoma ibinyamakuru agasanga Judithe yarongowe n’umuhanzi witwa Safi Niyibikora kandi ko ubukwe bwabo bwarangiye.

Safi na Judithe bahise bajya mu kwezi kwa Buki i Zanzibar
Ahamya atazuyaje ko Judithe yari umugore we muri Canada, mu magambo yandikiye umunyamakuru ari nawe wasomye iyi nyandiko ati “Niyo mpamvu nafashe uyu mwanzuro ngo mbwire abantu ububi bw’uyu mukobwa wambereye nk’ikirura kiyambitse uruhu rw’ intama.”

N’agahinda kenshi Hilton avuga ko yatandukanye n’umugore we bari bamaranye imyaka 30 barushinze.Nyuma y’aho yakomeje kubaho yigunze bigera n’aho yifuje kwiyahura ariko akisubiraho.

Ngo yongeye gutekereza gusubira mu rukundo yifashisha imbuga zikunda guhuza abantu mu rukundo zikorera muri Canada ari naho yahuriye na Niyoniziera Judithe ubushuti bwabo burakomera.

Mu 2015 aba bombi baje guhura bahuza urugwiro uyu muzungu aza no gusaba uyu Judithe ko baryamana undi nawe arabyemera. Uyu muzungu avuga ko yatunguwe no kubona umukobwa nk’uyu mwiza yirekura ngo yacyetse ko ari indaya ariko niyabitindaho. Yishyuye icyumba barayemo anamuha 200$.

Ngo Judithe yaryamanye n’uyu muzungu inshuro zitabarika

Nyuma y’aho Judithe yakomeje gushyiramo imbaraga nyinshi urukundo rwabo rurakomera. Uyu muzungu avuga ko mu mwaka wa mbere bamaranye baziranye baryamanye inshuro nyinshi atabara.

Icyo gihe uyu muzungu yatangiye kumwerekana mu miryango n’inshuti magara baramumenya ngo byageze n’aho amwereka Pasitori abiha umugisha, mu byiyumviro bye yumvaga y’uko abonye umugore ugiye kumwibagiza agahinda kose yagize.

Hilton wari usanzwe ufite abana yabyaranye n’umugore we wa mbere bashwanye yaje kumujyana kumwereka abana be ariko ngo umukobwa we mukuru ntiyakunze uyu Judithe,ati “Uyu mukobwa ukubye kabiri imyaka, uvuga icyongereza adidimanga w’injiji ntaho ahuriye nawe ufite impamyabushobozi y’ikirenga.” Ariko ati “intamenya we, sinamuretse”

Kubera y’uko uyu muzungu yakomezaga gufasha Judithe muri buri kimwe cyose yakeneraga byageze aho uyu mukobwa amuguza $2000, yavugaga ko ashaka kugura imodoka kugirango ayohereze mu Rwanda ijye imwungukira.

Nyuma y’igihe Hilton yaje kubaza Judithe niba yaraguze iyo modoka ariko undi amusubiza ko yageze mu Rwanda yarangiritse bityo ko itabashije gukomeza gukora, nyamara hari amakuru uyu muzungu yamenye y’uko ariyo modoka yahawe Safi.

Judithe yageraga mu Rwanda agahita akuraho uburyo bwose yashobora kongera kuvugana n’uyu muzungu,imbuga nkoranyambaga na nimero ya Telefone yahitaga abirya urwara.

Ati “Mu byukuri byanteraga guhangayika nkagerageza kuvugana na mubyara we witwa “Hawa” mubaza amakuru ya Judithe.Uyu Hawa yambwiraga ko ntakibazo afite ngo kuba batavugana aruko yabaga yabuze uko ajya kuri internet kuko ngo mu Rwanda nta Internet ihaba, nanjye nkabifata nk’ukuri kuko namwizeraga bihagije”.

Kugeza ubu hategerejwe igice cya kabiri cy’ubu butumwa dore ko uyu muzungu yavuze ko azakomeza gutangaza buri kimwe cyose cyerekeranye n’urukundo rw’ibanga yagiranye n’uyu mukobwa.

Safi aherutse gutangaza ko ibijyanye n’inzu ndetse n’imodoka bivugwa ko yaguriwe ntacyo yabitangazaho ahubwo ko igishimangira urukundo afitiye umugore we ari ubutumwa yacishije ku rubuga rwa Instagram nyuma y’ubukwe.

Judith Niyonizera washyingiranwe na SAFI MADIBA tariki ya 1 Ukwakira 2017, ngo yabaye umukozi wo mu kabari mu myaka yatambutse ari naho yahuriye n’umuzungu wamushatse akamujyana gutura muri Canada.

Kuva mu kabari kugeza mu rugo muri Canada,aba bombi batangiye kubaho batumvikana ahanini biturutse ku kuba uyu mukobwa atarabashije kubyara mu gihe cyose yamaranye n’uyu muzungu nk’uko bivugwa.

Umutesi Parfine wakundanye na Safi aherutse guhamya ko uyu muhanzi yarongowe akanakobwa kuko yaguriwe inzu ikamwandikwaho ibaribwa muri miliyoni zisaga magana atanu (500.000.000),akanahabwa ifunguzo z’imodoka.

Mu ijwi rituje wumva ko ari mu bihe byiza mu rugo, Judithe Niyonizera yavuganye na UMURYANGO ku murongo wa Telefone , yatangaje ko agihuze kubera ibyo arimo aritaho ariko ko ntibimushobokera aza kutuvugisha, ati "Mbonye nimero yanyu nimbona umwanya ndaza kubavugisha,Murakoze."

Ibitekerezo

  • Iyi ni plan B yo gusebanya ya Parfine

    nukuri murekere aha abazungu kuryamana ni bensoin nkizindi ntabwo yavuga ko arindaya plz murekeraho gusebanya ese murashaka iki ko byarangiye arumugore wa Safi sha ishyari rizabashengura rwose muriguta igihe rwose

    Ngo "Uyu muzungu avuga ko yatunguwe no kubona umukobwa nk’uyu mwiza yirekura ngo yacyetse ko ari indaya ariko niyabitindaho. Yishyuye icyumba barayemo anamuha 200$" !!!!! None se urumva yari iki nyine? Uhuye n’umuntu bwa mbere, uramusabye ahita aguha, umuhaye na cash acaho, ukibaza niba atari indaya?!! Harya ngo yakubwiraga ko mu Rwanda nta Internet ihaba? Iby’abarezi biribwa n’imbeshu kweli.

    Babareke bi ikundanire ninde utari indaya muribose bamuvuga. Ubu yabaye umugore w’Umugabo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa