skol
fortebet

Jules Sentore yageze I Rabat muri Maroc

Yanditswe: Tuesday 12, Sep 2017

Sponsored Ad

Umuririmbyi mu njana gakondo Nyarwanda Jules Sentore kuri ubu arabarizwa i Rabat mu murwa Mukuru wa Maroc aho yatumiwe mu iserukiramuco ryatangiye tariki ya 9 Nzeri kugeza kuwa 16 Nzeri 2017.
Uyu muririmbyi amaze kwitabira amarushanwa n’ amaserukiramuco bitandukanye abikesha ubuhanga mu kuririmba ijyana gakondo no guhamiriza bya Kinyarwanda.
Jules Sentore yatumiwe mu iserukiramuco ryitwa Festival du cinéma africain de Khouribga rimaze imyaka 40 ribera muri Maroc, iry’uyu mwaka rizabera mu (...)

Sponsored Ad

Umuririmbyi mu njana gakondo Nyarwanda Jules Sentore kuri ubu arabarizwa i Rabat mu murwa Mukuru wa Maroc aho yatumiwe mu iserukiramuco ryatangiye tariki ya 9 Nzeri kugeza kuwa 16 Nzeri 2017.

Uyu muririmbyi amaze kwitabira amarushanwa n’ amaserukiramuco bitandukanye abikesha ubuhanga mu kuririmba ijyana gakondo no guhamiriza bya Kinyarwanda.

Jules Sentore yatumiwe mu iserukiramuco ryitwa Festival du cinéma africain de Khouribga rimaze imyaka 40 ribera muri Maroc, iry’uyu mwaka rizabera mu Ntara ya Khouribga.

Yageze mu Mujyi wa Rabat aturutse muri Benin. Yahagurutse mu Rwanda mu gitondo cyo ku Cyumweru tariki ya 10 Nzeri 2017, yanyuze Cameroon-Gabon akomereza i Cotonou ari naho yaraye hanyuma yerekeza muri Maroc.

Jules Sentore yatangarije Igihe dukesha iyi nkuru ko kuri uyu wa Kabiri agomba gukorera imyitozo ya nyuma mu Mujyi wa Rabat hanyuma akerekeza mu Ntara ya Khouribga ahazabera iri serukiramuco.

Yagize ati “Uyu munsi nibwo ngomba gukora imyitozo ya nyuma n’abantu bazancurangira hanyuma mpite nerekeza aho iri serukiramuco rizabera […] Nzava muri Maroc mbonanye n’abateza imbere umuziki batandukanye, nzanasura inzu zitunganya indirimbo inaha.”

Iri serukiramuco ryibanda ku guteza imbere sinema ya Afurika no kuzamura umuco biciye mu muziki, buri mwaka hatoranywa igihugu kigomba kuvamo umuhanzi uzerekana umuco wacyo binyuze mu ndirimbo. Kuri iyi nshuro bazerekana umwihariko w’umuco nyarwanda binyuze mu ndirimbo za Jules Sentore.

Mu iserukiramuco ‘Festival du cinéma africain de Khouribga’, hazanatangirwamo ibihembo bikomeye muri sinema, filime zo mu bihugu 14 bya Afurika zizerekanwa. Iyitwa «Le Belge noir» yakozwe na Jean-Luc Habyarimana nayo iri mu zihataniye ibihembo.

Filime zihatanye uyu mwaka harimo izo muri Sénégal, Mozambique, Ghana, Bénin, Mali, Algérie, Afrique du Sud, Burkina Faso, Togo, Uganda, Tunisie, Maroc, Egypt, n’u Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa