skol
fortebet

Jules Sentore yegukanye igihembo muri Maroc yifuza gushyirikiza Minisitiri

Yanditswe: Tuesday 26, Sep 2017

Sponsored Ad

Umuhanzi wibanda ku muziki gakondo, Jules Sentore akubutse mu iserukiramuco ryaberaga muri Maroc guhera tariki ya 9 Nzeri kugeza kuwa 16 Nzeri 2017, aho yanegukanye igihembo yifuza gushyikiriza Minisitiri w’Umuco na Siporo, Julienne Uwacu.
Uyu muhanzi yari mu bakomeye bitabiriye iserukiramuco rikomeye ryitwa Festival du cinéma africain de Khouribga rimaze imyaka 20 ribera muri Maroc, iry’uyu mwaka ryabereye mu Ntara ya Khouribga.
Mu kiganiro na TV10, Sentore yahamije ko yabonye Maroc ari (...)

Sponsored Ad

Umuhanzi wibanda ku muziki gakondo, Jules Sentore akubutse mu iserukiramuco ryaberaga muri Maroc guhera tariki ya 9 Nzeri kugeza kuwa 16 Nzeri 2017, aho yanegukanye igihembo yifuza gushyikiriza Minisitiri w’Umuco na Siporo, Julienne Uwacu.

Uyu muhanzi yari mu bakomeye bitabiriye iserukiramuco rikomeye ryitwa Festival du cinéma africain de Khouribga rimaze imyaka 20 ribera muri Maroc, iry’uyu mwaka ryabereye mu Ntara ya Khouribga.

Mu kiganiro na TV10, Sentore yahamije ko yabonye Maroc ari igihugu cyiza, hejuru y’ibyo ngo bari bafashwe nk’abami n’abamamikazi kuva bagezeyo kugeza bahavuye.Avuga ko yaririmbye indirimbo ze zakunzwe kuva yatangira uuziki byanatumye ashyirkirizwa igihembo.

Yagize ati “Nahawe igihembo cyitwa ‘le Prix en hommage à la Culture Rwandaise en Marge’. Ni icyubahiro bahaye umuco gakondo.Nari maze kuririmba ntabwo ari ibintu nari nateguye nta nubwo nari mbize ndangije kuririmba ndisohokera ngo nigendere numva barampamagaye barambwira bati ‘Hagarara hari ikintu tugiye gukora bahita bama igikombe.”

Avuga ko ari igikombe yahawe ashimirwa kuba ari umuhanzi wibandi ku ndirimbo z’ibihangano Gakondo.Ngo impamvu yatumye ariwe utumirwa muri iri serukiramuco ahanini byashingiye kuri Album nshya yashyize hanze mu minsi ishize.

Ngo abateguye iri serukiramuco barayumvise ndetse bashima urwego iriho batangira kwandikirana nawe baranamuhamagara.Avuga ko ntabufasha runaka yahawe na MINISPOC ahubwo ko bagiranye ibiganiro bakamwifuriza amahirwe masa.

Yakomeje avuga ko atigeze ageregeza kwaka ubusha Ministeri ahubwo yanyuzwe no kuba abahanzi bafite Minisiteri aberebera ‘ndateganya kubashyikiriza iki gikombe nkabereka umusaruro nakuye muri Maroc.Byose bishingiye kwishima no kunyurwa naho umuco ugeze.”

Sentore yegukanye igihembo

Sentore yahagurutse mu Rwanda mu gitondo cyo ku Cyumweru tariki ya 10 Nzeri 2017, yanyuze Cameroon-Gabon akomereza i Cotonou ari naho yaraye hanyuma yerekeza muri Maroc.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa