skol
fortebet

Juliana Kanyomozi wapfushije umwana we w’ikinege yatunguye abafana be ababwira ko yabyaye ahishura n’igitsina cy’umwana n’izina yamwise

Yanditswe: Thursday 14, May 2020

Sponsored Ad

skol

Umuhanzikazi wo muri Uganda Juliana Kanyomozi yatunguye abakunzi be ubwo yatangazaga ko yibarutse umwana w’umuhungu mu gihe nta muntu wari uzi ko atwite nubwo bitatunguranye muri iki gihugu giherereye mu majyaruguru y’u Rwanda kuko adakunze gutangaza byinshi ku buzima bwe.

Sponsored Ad

Juliana Kanyomozi w’imyaka 39 yamenyesheje abafana be ko afite umwana uvutse vuba ku munsi w’ejo ku wa gatatu ku wa 13 Gicurasi, yifashishije urukuta rwe rwa Instagram maze atangaza igitsina n’izina ry’umwana wavutse ku munsi wabanjirije uwo yatangarijeho ko yabyaye. ” Ni umuhungu, ramutsa Taj wavutse ku wa 12 Gicurasi 2020. turatunguwe!! icyubahiro kibe icy’Imana”. Amagambo ya Juliana Kanyomozi kuri Instagram amenyesha ko yabyaye.

Uyu mwana Taj Kanyomozi yemeye ko yibarutse ni umuhungu we wa Kabiri nyuma y’uwitwa Keron Raphael Kabugo witabye Imana muri Nyakanga 2014 azize indwara ya asthma yari amaze iminsi arwaye.

Abakunzi n’abafana batandukanye bakurikira Juliana Kanyomozi ku rukuta rwe rwa Instagram bishimiye amakuru meza y’umwana we nyuma bagira byinshi bitandukanye byiza bamwifuriza “Komereza aho Juliana Kanyomozi, Ndishimye kubera wowe uri umugore w’igikomerezwa. ukwiriye ibyishimo muri iyi isi”. umuririmbyi n’umunyamideli Spice Diana agagaraza uko yakiriye Taj wa Juliana Kanyomozi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa