Juliana wujuje imyaka 36 yatangaje ibintu 2 byamusigiye igikomere ku mutima we

Imyidagaduro   Yanditswe na: Muhire Jason 1 December 2018 Yasuwe: 1377

Juliana yatangaje ko atewe agahinda no kuba yujuje imyaka 36 nta mugabo agira ndetse n’umwana.

Umuhanzikazi Juliana Kanyomozi ni umwe mu bahanzikazi bakomeye muri Uganda ndetse banditse amazina kubera indirimbo zabo zakunzwe na benshi.

Juliana n’umwana we wapfuye aziza indwara ya Asthma

Uyu muhanzikazi wagiye ugira ibyago mu buzima bwe ,kuri uyu wa Kane nibwo yatangaje ko yujuje imyaka 36 y’amavuko gusa ko atewe agajinda nuko yujuje iyo myaka y’ubukure nta rubavu rwamukomtseho afite ndetse n’umugabo afite.

Ibi byahurije hamwe n’urupfu rw’umusore wari inshuti ye witwa Brian warohamiye mu bwato buherutse gukora impanuka muri Uganda avuga ko yatewe agahinda nuko uyu musore yamutumiye ngo basangie gusa akamubwira ko ntakanya urupfu rwe ruri mu byamwongereye ishavu ryinshi ku mutima.

Yagize ati” nagerageje kwanga kwemera iby’iyi nkuru,… umunsi wa nyuma twavuganaga, nta gihe kirekire giciyemo mwifuzaga kungurira icyo kunywa,…ikiruta ibindi byose ndagushimira kuba warambereye incuti kandi nzagukumbura cyane Chucky,… ndagukunda, ruhukira mu mahoro”.

Yakomeje avuga ko atabonye akanya ko kwicarana na Brian ngo basangire bitewe n’ibirori yari agiyemo. Ubu butumwa Juliana akaba yarabutangaje ku cyumweru tariki ya 25 Ugushyingo 2018, nyuma yo kumenya neza ko uyu musore wari ufite umwana umwe, yapfuye.

Juliana na Brian
Twakwibutsa ko kuri ubu Juliana nta mukunzi uzwi afite nyuma yuko byavugwaga ko yaba ari mu rukundo n’uyu nyakwigendera Brian waguye mu impanuka yapfiriyemo abantu 30.

Author : Muhire Jason

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble rwabukumba

    Nkunda indirimbo za Kanyomozi,uretse ko ntajya numva indirimbo ze yita ko ari "indirimbo z’imana".Nubwo Abaririmbyi hafi ya bose baririmba indirimbo bita ko ari iz’Imana,ntabwo Imana ibumva.
    Kubera ko hafi ya bose bakora icyaha cy’ubusambanyi,n’uyu Kanyomozi arimo.Ahora ahinduranya Abagabo baryamana.Muli Yohana 9:31,Imana ivuga ko "itumva abanyabyaha" banga kwihana.
    Naho muli Matayo 15:8,Imana ivuga ko abantu bayubahisha "iminwa gusa",ariko umutima wabo uri kure yayo.Bene abo ntabwo imana ibumva kandi izabarimbura ku munsi w’imperuka.

    4 months ago

Inzindi nkuru

Mu mafoto reba imiterere idasanzwe y’umunyarwandakazi uri mu marushanwa...

Munezero Clarisse ari mu bakobwa bahatanira ikamba ry’umukobwa ufite ikibuno...
22 April 2019 Yasuwe: 8977 2

Abapolisi ba Uganda bamenye ibirahuri by’imodoka ya Bobi Wine bajya...

Umuhanzi akaba n’Umudapite Hon.Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine yafunzwe...
22 April 2019 Yasuwe: 3456 0

Adele arashaka umukunzi w’umunyamerika nyuma yo gutandukana n’umugabo...

Umuhanzikazi Adele arifuza umugabo w’Umunyamerika nyuma yo gutangaza kuwa...
22 April 2019 Yasuwe: 1951 0

Gisa Cyinganzo yavuze uburyo yasabye Imana gufungwa bugacya icyifuzo cye...

Gisa James wamamaye mu muziki nyarwanda nka Gisa cy’Inganzo, umwe mu bahanzi...
20 April 2019 Yasuwe: 2019 1

Zari yashimiye cyane umukunzi we wamubonyemo ubwiza kandi ashaje[AMAFOTO]

Umunyamideri akaba n’umushabitsi wo muri Uganda, Zari Hassan , mu butumwa...
20 April 2019 Yasuwe: 5653 2

Mwiseneza Josiane yashyize hanze ukuri ku byerekeye ikibazo yagiranye...

Mwiseneza Josiane wakunzwe mu irushanwa rya Miss Rwanda 2019 bikamuviramo...
20 April 2019 Yasuwe: 5079 1