skol
fortebet

Juliana yatanze miliyoni imwe ashima inshuti bahurira kuri Facebook

Yanditswe: Thursday 21, Dec 2017

Sponsored Ad

Umuririmbyikazi Juliana Kanyomozi wamamaye mu ruhando rwa muzika ya Uganda akanasagurira Afurika y’Iburasirazuba, yahembye umwe mu bantu bamukurikirana kuri Facebook.
Uyu mugore mu minsi ishize yujuje miliyoni imwe y’abantu bamukurikirana kuri konti ya Facebook.Yagaragaje ibyishimo bidasanzwe ndetse anatumira inshuti mu kwizihiza ako gahigo yagezeho.
Mu rwego rwo kugaragaza ko ashima umusanzu w’ibikorwa by’abamukurikirana umunsi ku wundi, yatoranyije muri abo bantu umuntu umwe maze amugenera (...)

Sponsored Ad

Umuririmbyikazi Juliana Kanyomozi wamamaye mu ruhando rwa muzika ya Uganda akanasagurira Afurika y’Iburasirazuba, yahembye umwe mu bantu bamukurikirana kuri Facebook.

Uyu mugore mu minsi ishize yujuje miliyoni imwe y’abantu bamukurikirana kuri konti ya Facebook.Yagaragaje ibyishimo bidasanzwe ndetse anatumira inshuti mu kwizihiza ako gahigo yagezeho.

Mu rwego rwo kugaragaza ko ashima umusanzu w’ibikorwa by’abamukurikirana umunsi ku wundi, yatoranyije muri abo bantu umuntu umwe maze amugenera miliyoni imwe y’amashilingi ya Uganda.

Juliana Kanyomozi uheruka mu Rwanda mu gitaramo cya Charly&Nina, yaganiriye n’inshuti ze maze avuga ko umuryango wamaze kwaguka kandi ko akeneye abandi bantu benshi muri uwo muryango bahurira kuri Facebook.

Yijeje abafana be gukomeza gufatanya nabo muri byose ati “Nigikorwa cyiza cyo kwishimira kugeza inshuti Miliyoni ntibyoroshye ariko mbigezeho kubera mwebwe”.

Yaje guhitamo uwitwa Nalubwama Christine aba ariwe aha Miliyoni y’Amashilingi ya Uganda nk’igihembo yageneye umwe mu nshuti ze bahurira kuri Facebook.Yavuze ko yamuhisemo mu buryo butunguranye kandi ko bataziranyi kuburyo haba habayemo uburiganya.

Yagize ati “ Ntago nabona icyo mbahemba mwese kandi ntago ari Christine ubaruta ahubwo ni uko ariwe munyamahirwe ariko mwese ndabakunda kandi muri inshuti nziza.”

Nalubwama Christine wahawe aya mafaranga yatangaje ko agiye kuyakoresha mu kugura imashini izifashishwa mu gutunganya ibikoresho by’isuku by’abakobwa, Christine akaba asanzwe ari umucuruzi mu mujyi wa Mbarara.

Juliana aherutse mu Rwanda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa