skol
fortebet

Justin Beiber yagaragaye asomana n’umukunzi we muri resitora [AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 27, Jul 2018

Sponsored Ad

skol

Justin Beiber n’umukunzi we Hailey Badwin basomaniye muri resitora.

Sponsored Ad

Umuhanzi w’icyamamare Justin Bieber n’Umukunzi we mushya, Hailey Badwin mu ijoro ryo kuwa Kane Taliki ya Nyakanga 2018, batunguye abantu benshi ubwo bagaragaraga basomana mu ruhame bitandukanye n’ibyo ubusanzwe babaziho.

Iki gikorwa cyo gusomana bitamenyerewe mu ruhame cyabereye muri resitora iherereye mu mujyi wa New York ahitwa ’12 chairs muri Brooklyn.

Batitaye ku bari babakikije, Justin Bieber na Baldwin basomanye biratinda . Ni nyuma yaho bari bamaze iminsi bazenguruka ‘East Coast.

Justin Bieber n’umukunzi we bamaze igihe gisaga ukwezi batangaje ku mugaragaro ko bakundana nyuma yo kumenyanira muri Bahamas aho bahuriye.

Inkuru dukesha TMZ ivuga ko aba bombi bari mu myiteguro y’ubukwe kandi ko urukundo rwabo rushyushye.

Uwahoze ari umukunzi wa Justin Bieber, Selena Gomez we yavuze ko asanga uru rukundo ari agahararo kuko ngo bitumvikana uburyo aba bagiye gukora ubukwe bamaze igihe gito bamenyanye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa