skol
fortebet

Justin Bieber ari gushaka umuganga umuvura uburwayi bwo mu mutwe bivugwa ko yatewe n’urushako

Yanditswe: Wednesday 13, Feb 2019

Sponsored Ad

Umuhanzi Justin Bieber uherutse gushyingiranwa na Hailey Baldwin,afite ikibazo cyo mu mutwe cyo kurakazwa n’ubusa ndetse no guhora arwaye umutwe (depression),nyuma yo gushakana n’umunyamideli Hailey Baldwin.

Sponsored Ad

Ibinyamakuru bitandukanye byo muri USA byavuze ko ub burwayi bwo mu mutwe Justin Bieber asigaye afite bidaterwa n’umugore we Hailey Baldwin ahubwo byatewe no kuva mu buseribateri agashaka umugore.

Ikinyamakuru People Magazine cyavuze ko uyu muhanzi w’imyaka 24 afite imihangayiko ikomeye ndetse ngo ahora arwaye umunaniro.

Cyagize kiti “Arahangayitse cyane.Ntabwe ibibazo afite biterwa na Hailey.Yishimiye ko bashakanye.Ni ibindi bibazo afite mu mutwe. Ari gushaka muganga.”

Biravugwa ko nyuma yo gushakana na Hailey Baldwin w’imyaka 22,aribwo Justin Bieber yatangiye kugira iki kibazo gusa ngo uyu mugore we agerageza kumufasha.

Justin Bieber aherutse kugaragara kuwa Mbere w’iki cyumweru, ari kumwe n’umupasiteri witwa Carl Lentz usanzwe akuriye urusengero rwa Hillsong church.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa