skol
fortebet

Justin Bieber ngo yamaze gushyingiranwa na Hailey Baldwin

Yanditswe: Saturday 24, Nov 2018

Sponsored Ad

skol

Justi Bieber yemeje ko we n’umukunzi we Hailey Baldwin bamaze gushyingiranwa.

Sponsored Ad

Muri Nyakanga 2018 nibwo Bieber w’imyaka 24 yambitse Hailey ufite imyaka 22 impeta amusaba kuzamubera umugore. Muri Nzeri byatangiye kuvugwa ko aba bombi basezeraniye mu Mujyi wa New York, ariko Baldwin arabihakana.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Bieber yabaye nk’uwemeza amakuru yo gushyingiranwa kwabo aho yavuze ko yishimiye kwizihiza ibirori byo gushima Imana ari umugabo ufite umugore.

Mu butumwa burebure yashyizeho ku wa Gatanu, uyu muhanzi ufite inkomoko muri Canada yavuze ko yishimiye kuba bwa mbere yakiriye umunsi mukuru wa ‘Thanksgiving’ mu muryango we kandi ashimira Yezu wamuyoboye mu mubano we na Baldwin.

Ati “ Mbifurije umunsi mwiza wo gushima Imana mwese. Uyu munsi wa mbere ndi umugabo ufite umugore, inshuro ya mbere nakira ibi birori. Inshuro ya mbere imiryango yacu ku mpande zombi ihurira hamwe.”

Yakomeje agira ati “ Imibanire iragora kandi urukundo iteka ntirworoha ariko ndashimira Yezu wanyeretse inzira. Buri munsi n’umwanya wo kwiga, kugerageza kuba nkawe, nkihangana, nkagira umutima mwiza ndetse nkakunda ntizigamye. Ndacyafite urugendo rurerure ariko ubuntu bw’Imana burampagije.”

Bieber yemeje iby’uko ubu yamaze kwitwa umugabo nyuma y’iminsi mike ashyize kuri Instagram ifoto ari kumwe na Baldwin akandikaho ijambo rigira riti “Umugore wanjye n’igitangaza.”

Baldwin, umukobwa wa Stephen Baldwin uzwi muri Sinema ya Hollywood muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nawe yari aherutse guhindura amazina akoresha kuri Instagram yongeramo ‘Bieber’.

Justin Bieber na Baldwin usanzwe akora akazi ko kumurika imideli batangiye gukundana mu 2016, nyuma ariko baza gutandukana. Nyuma bongera gusubukura umubano wabo aho kuri ubu babaye umugabo n’umugabo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa