skol
fortebet

Justin Bieber yagaragaye ari gusomana n’umukunzi we mu ruhame [AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 18, Jun 2018

Sponsored Ad

Umuhanzi Justin Bieber yagaragaye ku munsi w’ejo ku Cyumweru Taliki ya 17 Kamena 2018 ari gusomana n’umunyamideli witwa Hailey Baldwin bigeze bakundana nyuma bakaza gutandukana mu buryo butashyizwe ahagaragara.

Sponsored Ad

Ubwo aba bombi bari mu mujyi wa Brooklyn,Justin Bieber yagaragaye ari gusomana byimbitse n’umukobwa witwa Hailey Baldwin ndetse abanyamakuru bamufata amashusho n’amafoto yakwirakwiye hirya no hino.

Justin Bieber uzwi mu ndirimbo nka Sorry,Boyfriend n’izindi yakundanye na Baldwin igihe gito hagati y’umwaka wa 2015 n’uwa 2016,baza gutandukana ariko kuri ubu bongeye gusubukura urukundo rwabo.

Ibitangazamakuru byo muri USA byahamije ko aba bombi bari mu rukundo rukomeye kuko ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize bagaragaye bari kumwe mu kabyiniro ndetse ntibigeze bahisha urukundo rwabo imbere ya rubanda.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa