skol
fortebet

Justin Bieber yakoze igikorwa cyateye benshi kwemeza ko afite amafaranga menshi

Yanditswe: Monday 27, Aug 2018

Sponsored Ad

skol

Umuhanzi Justin Bieber yongeye kuvugisha benshi mu bafana be ubwo yatangazaga ko yamaze kugura inzu y’akataraboneka muri Canada ihagaze agaciro ka Miliyoni eshanu z’amadorali y’Amerika.

Sponsored Ad

Uyu musore w’imyaka 24 ari mu bahanzi bafite izina rikomeye cyane mu isi ya muzika,yateye benshi kwemeza ko afite agatubutse bitewe n’iyi nyubako yaguze. Justin Bieber uri mu myiteguro y’ubukwe n’umukunzi we Hailey Baldwin akaba yaguze iyi nzu y’akataraboneka iherereye mu gace ka Wellington ho mu ntara ya Ontario mu gihugu cya Canada ari naho ubusanzwe avuka.

Iyi nyubako y’igitangaza ihagaze akayabo ka Miliyoni 5 z’amadorali y’America, aho kugira ngo uyizenguruke n’amaguru byagusaba gutera intambwe ibihumbi 9,000 kuko iri ku butaka bwa 101 acres. Ifite ibyumba bine, ikagira ubwogero 6, ibyumba by’uruganiriro 2, Aho gukorera Siporo ndetse n’icyumba cy’ubushyuhe nk’uko tubikesha hollywoodlife.com.

REBA AMAFOTO Y’INZU YAGUZE:





Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa