skol
fortebet

Justin Bieber yarijijwe no kumva ko Selena Gomez bahoze bakundana yamurwariye indege [AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 13, Oct 2018

Sponsored Ad

Umuhanzi Justin Bieber yagaragaye mu modoka ari kurira cyane nyuma yo kumva amakuru ko nyuma yo gushyingiranwa n’umunyamidelikazi Hailey Baldwin,Selena Gomez wahoze ari umukunzi we yarwaye ihahamuka akajya mu bitaro.

Sponsored Ad

Serena na Justin Bieber bakundanye bakiri bato ndetse urukundo rwabo rurenga imbibi byatumye uyu muhanzikazi w’imyaka 26 ananirwa kwakira ko Bieber ashakanye na Hailey,ararwara araremba ajya mu bitaro kwivuza ndetse no kubonana n’abaganga bavura indwara zo mu mutwe.

Selena na Bieber bakundanye bakiri bato

Selena ntiyashoboye kwakira ko atewe indobo cyane ko yahoze yizera ko Justin Bieber azagaruka bagashyingiranywa ariko yumvise inkuru y’incamugongo ko uyu muhanzi yishakiye umunyamideli Baldwin,adware indege.

Justin Bieber yafotowe ari kuririra mu modoka,umugore we Baldwin ari kumureba ndetse ubona atangajwe n’ibyo uyu mugabo we mushya ari gukora.

Umwe mu bantu ba hafi ya Justin Bieber yabwiye ikinyamakuru E! News ko Justin Bieber yaturitse ararira nyuma yo kumva ko Selena bakundanye bakiri bato arembye kubera urukundo yamukundaga ndetse kuri ubu afite ipfunwe ryo kuba nyirabayazana wo kurwara indege k’uyu mukobwa.

Selena yarembye nyuma yo kumva ko Justin Bieber yashakanye na Baldwin

Umuhanzikazi Selena ahorana uburwayi budashira ndetse yamenye ko Bieber yakundaga cyane yishakiye undi mugore biramubabaza bituma aremba ndetse yagiye gushaka abaganga bo mu mutwe.

Justin Bieber na Selena bari bongeye gusubirana mu ntangiriro z’uyu mwaka ariko bongeye gutandukana bituma uyu mugabo ukomoka muri Canada yirongorera umunyamideli.


Bieber yababajwe no kumva ko Selena yamurwariye indege

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa