Justin Bieber yasabye imbabazi y’ikinyoma gitangaje yabeshye abantu ku munsi wo kubeshya bikamuviramo gutukwa bikomeye[AMAFOTO]

Imyidagaduro   Yanditswe na: Martin Munezero 5 April 2019 Yasuwe: 1546

Justin Bieber yamaze gusaba imbabazi nyuma y’ikinyoma yakwirakwije ku mbugankoranyambaga ku itariki ya 01 Mata 2019 abeshye ko umugore we Hailey Bieber atwite.

Justin Bieber yireguye avuga ko yabikoze ‘atera urwenya’ ariko kandi ngo nta muntu yari agamije kubabaza.

Bieber utakigaragara mu muziki cyane ku munsi ufatwa nk’uwo kubeshya kuri bamwe yasohoye amafoto atatu agaragaza umugore we Hailey akuriwe yitabwaho n’abaganga. Icyo gihe yanditse agira ati “iyo utekereza ko ari umunsi wo kubeshya.”

Justin yatutswe na benshi bamushinje gukina ku mubyimba abatabyara.

Bieber yanditse kuri instagram yiregura ko ‘yabikoze atera urwenya’. Mu butumwa uyu muhanzi yanyunjije ku rubuga rwa instagram, yavuze ko “hari abantu benshi batemera ibivugwa hakaba n’abandi batajya banyurwa no gutebya. Ndemera ko nabeshye kandi byari ku munsi wahariwe kubeshya.”

Yavuze ko ibyo yakoze atari agamije gukomeretsa abadashobora kubona urubyaro ahubwo ko yashyigikiwe n’uko ari umunsi wo kubeshya usanzwe uba tariki 01 Mata buri mwaka.

Yagize ati “Ntabwo nari ngamije kubabaza abantu badashobora kubyara. Ndabizi ikintu cya mbere abantu benshi babeshya kuri uyu munsi wo kubeshya ni ukubwira ababyeyi babo ko batwite kugira ngo barebe uko babyakira.”

“Ariko ndasaba imbabazi kandi ndemera amakosa. Nsabye imbabazi abantu bose byagizeho ingaruka. Ni ukuri ntabwo nashakaga kugira uwo nkomeretsa.”

Justin avuga ko ibyo yakoze atakekaga ko bigera kure ari nayo mpamvu asaba imbabazi abantu bose byagizeho ingaruka.

Justin Bieber utakiboneka mu bikorwa bya muzika cyane aherutse kuvuga ko yafashe ikiruhuko mu muziki kugira ngo yite ku muryango we.

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Clarisse Karasira yahishuye impamvu nyamukuru zatumye atandukana na Alain...

Clarisse Karasira ni umwe mu bahanzikazi bagezweho muri iki gihe, ni umwe...
17 October 2019 Yasuwe: 3855 0

Bitunguranye Ndimbati yinjiye mu ruhando rwa muzika nyarwanda aho...

Uwihoreye Moustapha wamenyakanye nka Ndimbati muri film isetsa...
17 October 2019 Yasuwe: 3217 0

Nyuma y’amezi 4 gusa Dj Miller na Gihozo barushinze,bibarutse umwana wabo...

Karuranga Virgile umaze kwamamara mu kuvanga imiziki mu Rwanda nka Dj...
17 October 2019 Yasuwe: 1732 0

Nyiri GodFather yo muri Afurika Y’Epfo yasuye u Rwanda anahura n’abahanzi...

GodFather inzu yo muri Afurika Y’epfo yamamaye mu gutunganya...
17 October 2019 Yasuwe: 749 0

Abahanga muri Science batangaje urutonde rw’abakobwa b’ibyamamare bafite...

Umukobwa mwiza ku isi hagendewe ku bushakashatsi bwa siyansi burimo isura...
16 October 2019 Yasuwe: 4845 1

Sheebah Karungi yatangaje impamvu amaze igihe kinini nta mukunzi...

Umuhanzi Sheebah Karungi uhagaze neza mu gihugu cya Uganda mu ndirimbo...
16 October 2019 Yasuwe: 2086 1