skol
fortebet

Justin Bieber yasomanye n’umukunzi we imbere y’imbaga y’abantu bari baje kumureba ari gucurangira ku muhanda mu Bwongereza [AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 19, Sep 2018

Sponsored Ad

Icyamamare muri Muzika Justin Bieber cyagaragaye mu mujyi wa London kiri gucurangira guitar ku muhanda imbere y’imbaga y’abantu benshi barimo n’umukunzi we Hailey Baldwin wagaragaye yambaye impeta aherutse kwambikwa n’uyu mugabo we w’umuhanzi.

Sponsored Ad

Justin Bieber wahoze acurangira ku muhanda (Busking) mbere y’uko aa icyamamare,yongeye kwiyibutsa akashize acurangira hanze y’ingoro y’ubwami bw’Ubwongereza izwi nka Buckingham Palace aho yari ashagawe n’abantu benshi cyane barimo n’uyu Baldwin bari hafi gushyingiranwa.

Nubwo mu minsi ishize ibinyamakuru byinshi byavuze ko Bieber na Baldwin bashyingiranywe mu ibanga,uyu munyamidelikazi yarabihakanye gusa mu rutoki rwe yari yambaye impeta yambitswe n’uyu muhanzi uvuka muri Canada.

Nyuma yo gucurangira imbere y’abantu ku muhanda,Justin Bieber yafotowe ari gusoma uyu munyamideli w’imyaka 21 ugiye kuzamubera umugore imbere y’iyi mbaga yari yaje kureba uyu muhanzi nta kiguzi itanze.

Mu ndirimbo yacurangiye abantu ubwo yari yicaye ku muhanda harimo iyitwa Fast Car ya Tracy Chapman.







Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa