skol
fortebet

Justin Bieber yatunguranye ashimira Yesu Kirisitu nyuma y’imyaka myinshi akora ibitavugwaho rumwe n’Abemera Imana[AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 06, Jul 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Umuhanzi ukunzwe cyane muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Justin Bieber, ntagihisha ko ari umukiristu ndetse asigaye abihamya ku mugaragaro.

Sponsored Ad

Ku wa gatanu, icyamamare mu njyana ya pop w’imyaka 26 yashimiye kumugaragaro Yesu Kristo, ahamya ko yabatuwe, avuga ko kuba yaramenye Yesu Kristu byatumye yumva akunzwe, ko yatoranyijwe kandi akababarirwa nubwo hashize imyaka myinshi yinangira umutima adashaka kwegera Imana no gukizwa.

Mu magambo ye Bieber yagize ati ‘Urakoze Yesu kubuzima bwanjye. Urakoze kumbabarira! Urakoze kunyereka ko mpagije,”

Arongera ati‘Urakoze kuba ntagitewe isoni n’ibyaha byanjye, ubunshobora kugenda nemenye kuko namenye ko unkunda, natoranijwe, kandi nababariwe!”.

Yahamagariye abayoboke be barenga miliyoni 140 guhindukirira Kwizera, igihe bumva ko baharanira gutsinda amakosa mu bihe byashize.

Ygaize ati‘Niba uhanganye n’akahise kawe uhe Yesu! Ntabwo aremerewe na byo! aragukunda kandi ashimishwa no kumenya utuntu duto duto twiza n’ibibi mu buzima bwawe! Ntabwo akurakariye, arakwifuriza ibyiza,”

Umuririmbyi Justin Bieber muri iyi minsi biragaragarako ari mu bubyutse, Uyu musore yavuzeko icyatumye yiyegurira Yesu ari uko ngo nta numwe muri twe wizanye aha ku isi, bivuzeko ubuzima ari impano twahawe na Kristu.

Ibitekerezo

  • Niba koko uyu musore yahisemo gushaka Imana,byaba ari byiza.Niba koko atabeshya.Kubera ko benshi biyita abarokore ariko ugasanga batarahindutse.Gushaka Imana ntiwibere gusa mu gushaka ibyisi (amafaranga,shuguri,politike,umuziki,umupira,etc...),bituma Imana ikwemera ikazaguha ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Ntitukemere abatubwira ngo iyo dupfuye tuba twitabye Imana.Siko bible ivuga.Ahubwo ivuga ko upfuye yarashatse Imana akiriho,izamuzura ku munsi wa nyuma,imuhe ubuzima bw’iteka.Bisaba kwitanga cyane,ugashaka Imana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa