skol
fortebet

Justin Bieber yavuze ikintu gikomeye umugore we yahinduye ku buzima bwe Cyari cyaramunaniye

Yanditswe: Friday 16, Apr 2021

Sponsored Ad

Icyamamare Justin Bieber yatangaje urukundo rwe n’umugore we uko rwangenze nicyo yahinduye ku buzima bwe yabangamo bw’ibiyobyabwenge byari byaramubase .

Sponsored Ad

Justin Bieber yabaye icyamamare abikesha indirimbo zitandukanye yakoze akiri mu bwana zirimo ‘One Time’ muri 2009 ubwo yari afite imyaka 15 y’amavuko gusa, yamamara ku isi kuva ubwo. Ugushyingo 2018, Bieber yatangaje ko yashakanye na Hailey Baldwin. Hanyuma, muri Werurwe 2019, yavuze ko yashyize imishinga ya muzika ku ruhande kugira ngo yibande ku buzima bwe bwo mu mutwe.

Mu kiganiro gishya yagiranye n’ikinyamakuru GQ, Bieber ufite imyaka 27, yerekanye aho ikibazo cye cy’ibiyobyabwenge kigeze maze avuga ku iterambere ry’umubano we n’umugore we, Hailey Baldwin n’urugendo rwe mu bukiristo.

Bieber yatangaje ko ingeso ye ikomeye yo gukoresha ibiyobyabwenge yari mbi ku buryo abashinzwe umutekano binjiraga mu cyumba cye nijoro bakagenzura ko akiri muzima, ariko agashima Imana ko afite umugore mwiza wamuyoboye mu nzira nziza akamuba hafi.

Bieber yabwiye umunyamakuru Zach Baron ati "Mfite umugore nubaha cyane, numva mpumurijwe kandi nezerewe iyo ndi kumwe nawe mbese numva mfite umutekano. Ubu ndumva umubano wanjye n’Imana ari mwiza".

Akomeza agira ati "Bimeze nk’aho natsinze ibyo byose by’ibiyobyabwenge, gusa ndacyafite agahinda, kandi ndacyafite umubabaro. Kandi natekerezaga ko intsinzi yose igiye gutuma ibintu byose biba byiza. Kuri njye rero, ibiyobyabwenge byari umumaro wo gukomeza kunyuramo ".

Yavuze kandi ku ihishurwa rye ryo mu mwaka wa 2020 avuga ko arwaye indwara ya Lyme. Ati "Mvugishije ukuri, mfite ubuzima bwiza, Nagize ibintu byinshi binyugarije by’uburwayi biragenda”.

Bieber yavuze ko ishyingiranwa rye ryabaye imbaraga zikomeye nyuma yo gutangira bigoye. Ati: "Umwaka wa mbere w’ubukwe wari utoroshye rwose, kuko hari byinshi byo gukora yewe ugasubira mu bintu bihungabanya ubuzima, ariko ubu turimo gushyiraho ibi bihe kuri twe nk’abashakanye, nk’umuryango, ko twubaka ibyo twibuka. kandi ni byiza ko dufite ibyo dutegereje".

Refe:Trending: For Justin Bieber And Wife Hailey, "The First Year Of Marriage Was Tough". (2021). Retrieved 16 April 2021, from https://www.ndtv.com/entertainment/trending-for-justin-bieber-and-wife-hailey-the-first-year-of-marriage-was-tough-2414589

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa