skol
fortebet

Kaminuza ya UGHE yateguye Iserukiramuco "Hamwe Festival" rigamije kurwanya indwara zo mu mutwe

Yanditswe: Saturday 07, Nov 2020

Sponsored Ad

Kaminuza mpuzamahanga y’ubuvuzi University of Global Health Equity (UGHE),yateguye Iserukiramuco ryitwa “Hamwe Festival” igamije kurwanya indwara zo mu mutwe izitabirwa n’abahanzi,abanditsi, n’inzobere mu buvuzi izaba hakoreshejwe ikoranabuhanga guhera kuwa 11 kugeza kuwa 15 Ugushyingo 2020.

Sponsored Ad

Iyi Festival izaca ku mbuga nkoranyambaga nka Twitter,Facebook na You Tube za University of Global Health Equity (UGHE),ifite insanganyamatsiko igira iti “Kwita kuri buri wese n’ubuzima bwo mu mutwe.”

Umuyobozi wa University of Global Health Equity (UGHE), wungirije ushinzwe Imari n’Ubuyobozi,Rogers Muragije, yabwiye abanyamakuru ko intego nyamukuru y’iri Serukiramuco ngarukamwaka rigiye kuba ku nshuro ya 02 ari ugukangurira abantu kurwanya indwara zo mu mutwe.

Yagize ati “Hamwe Festival ihuza urwego rw’ubuzima n’abahanzi.Iyo tuvuze abahanzi tuba tuvuze abaririmbi,abanditsi,filimi,kubyina n’abandi bantu batandukanye bo mu nzego zitandukanye.

Intego nyamukuru ya Hamwe Festival ni uguhuza urwego rw’abaganga n’izindi nzego zitandukanye kugira ngo bahange udushya two gushaka ibisubizo bitandukanye mu by’ubuzima.

Hamwe Festival y’uyu mwaka izahuriza hamwe abahanzi n’abaganga harebwa ku buzima bwo mu mutwe.Izatangira kuwa 11 kugeza 15 Ugushyingo 2020.”

Yakomeje avuga ko impamvu nyamukuru yatumye bategura iyi nsanganyamatsiko ari uko muri iki gihe cya Covid-19 ibibazo byo mu mutwe byiyongereye bitewe n’impamvu zinyuranye by’umwihariko nko kubura akazi n’ibindi.

Umuyobozi wungirije wa Kaminuza ya UGHE,Dr.Agnes Binagwaho yavuze ko iri Serukiramuco baryitezeho kuzafasha abantu guhangana n’ibibazo byo mu mutwe bikomeje kwiyongera ku isi.

Yagize ati “Ibibazo byo mu mutwe tuzi ko bihari ku buzima mu rwego mpuzamahanga,niyo mpamvu dukeneye uburyo bwinshi no guhuza imbaraga kugira ngo tugikemure.

Uburyo bumwe bwo guhangana nacyo burimo Hamwe Festival,izadufasha gushaka inzira zatuma duhangana n’ibibazo byo mu mutwe.Uyu mwaka muri Hamwe Festival tuzibanda ku buzima bwo mu mutwe.Umwaka ushize twibanze ku buzima bw’umugore,ku ihohoterwa rimukorerwa.Umwaka utaha nabwo tuzaba dufite indi ngingo idufasha kurebera hamwe icyo umuhanzi yafasha mu gukemura ibibazo bitandukanye biba mu buzima.

Hamwe Festival ni igikorwa ngarukamwaka,n’uburyo bufasha gushakira ibisubizo ibibazo biri mu buzima ku isi yose.Itanga umusanzu mu gukemura ibibazo bikomeye byugarije ubuzima ku isi.”

Umuhanzi Bill Ruzima uri mu bazitabira iri serukiramuco “Hamwe Festival”,yavuze ko yishimiye kuba yahawe umwanya wo gufasha abafite ibibazo byo mu mutwe binyuze mu bihangano bye.

Yagize ati “Nishimiye kuba natumiwe muri Hamwe Festival.Umuziki ni umuti wafasha abantu mu buzima bwo mu mutwe,ukabahumuriza ndetse wanagira uruhare mu kwigisha abantu kubana no gufashanya ibi bibazo bikagabanuka.

Ndashimira kaminuza ya UGHE yaduhaye umwanya twe abahanzi bakizamuka, ikatubonamo ubushobozi

Hamwe Festival ni iserukiramuco ngarukamwaka ryatangiye mu mwaka ushize,rihuza abantu bo mu nzego zitandukanye hirya no hino barenga ibihumbi 3 bavuye mu bihugu 81 harimo n’inzobere zitandukanye mu bahanzi,abaganga, hagamijwe gushakira hamwe ibisubizo bitandukanye ku bibazo by’ubuzima.

Kuwa 25 Mutarama 2019, nibwo Perezida Paul Kagame yafunguye ku mugaragaro Kaminuza mpuzamahanga y’ubuvuzi, University of Global Health Equity (UGHE), iherereye i Butaro mu Karere ka Burera.

Iyi Kaminuza igizwe n’inyubako zitandukanye zirimo ibyumba by’amashuri, aho kurara, laboratwari, inzu z’imyidagaduro n’ibindi bigezweho, ikaba hafi y’ibitaro bya Butaro bizobereye mu kuvura Kanseri, biri mu bilometero 80 uvuye i Kigali.

UGHE ni kaminuza yakira abanyeshuri bo mu Rwanda n’abo mu bindi bihugu,ikaba yakira n’abakomoka mu miryango itishoboye bafashwa na kaminuza ubwayo.Yatangiye kubakwa muri 2015.

Iri serukiramuco rya "Hamwe Festival" rizamara iminsi 05 aho rizahuriza hamwe abahanzi n’abatanga ibiganiro barenga 60 hirya no hino ku isi ndetse ibihugu birenga 20 bizaba bihagarariwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa