skol
fortebet

Kanye West na Kim Kardashian bahaye Perezida Museveni impano y’inkweto [AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 15, Oct 2018

Sponsored Ad

skol

Kanye West uherutse kwiyita ‘Ye’ n’umugore we Kim Kardashian bagiranye ibiganiro na Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere bamuha impano y’inkweto nawe abaha igitabo.

Sponsored Ad

Umuhanzi Kanye West n’umugore we Kim Kardashian wamamaye mu biganiro byo kuri televiziyo no ku mbuga nkoranyambaga bamaze iminsi ibiri muri Uganda, mu bikorwa bijyanye no gufata amashusho y’indirimbo z’uyu muhanzi.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 15 Ukwakira 2018, Kanye West aherekejwe n’umugore we Kim Kardashian bagiranye ibiganiro na Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni.

Abinyujije kuri Twitter, Perezida Museveni yavuze ko ibi biganiro byibanze ku guteza imbere ubukerarugendo n’ubuhanzi.

Uretse ibyo biganiro bagiranye, Kanye West yahaye Museveni inkweto y’umweru yo mu bwoko wa sneakers, nawe abitura impano y’igitabo cye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa