Kanye West na Kim Kardashian bavuze uburyo Uganda ari ijuru ryo ku isi[AMAFOTO]

Imyidagaduro   Yanditswe na: Martin Munezero 16 October 2018 Yasuwe: 2492

Ibyamamare ku isi Kanye West n’umugore we Kim Kardashian bari mu gihugu cya Uganda kuva Kuwa gatanu ,uyu munsi tariki 15 Ukwakira 2018 bakaba basuye Perezida Museveni mu rugo rwe Entebbe bamuha impano y’inkweto zihenze zo mu bwoko bwa sneakers maze nawe abaha igitabo cye yanditse kitwa Mustard seed.

Perezida Museveni abinyujije ku rukuta rwe rwa twitter akaba yishimiye kwakira aba banyamerika ndetse avuga ko hari ibindi baganiriye birimo guteza imbere ubukerarugendo bw’igihugu cya Uganda babinyujije mu bandi bahanzi bakomeye nabo kuza gutembere igihugu cya Uganda.

Kanye West n’umugore we Kim Kardashian bakaba bavuze ko Uganda ari ijuru ryo ku isi kubera ubwiza bw’icyo gihugu ,bakaba barageze muri icyo gihugu kuwa gatanu w’icyumweru gishize.

Kanye West na Kim ni ibyamamare ku isi ndetse bakaba bakurikirwa n’abantu benshi cyane ku isi yose kujya mu gihugu nka Uganda biba bigiye kukinjiriza amadovize menshi cyane kuko bamukerarugendo baziyongera kubwinshi.

Amakuru ahari ngo nuko nyuma y’umunsi umwe gusa Kanye Wwest na Kim bageze muri Uuganda abamaze gusaba kujya gusura icyo gihugu bagera ku bihumbi Magana ane (400.000).kanye West bivugwa ko yaje gukora amashushio y’indirimbo ye akaba azamara icyumweru cyose muri Uganda.

Andi makuru ni uko abahanzi bakomeye muri Uganda nka Chamilion ,Bobi Wine ,Eddy Kenzo barimo gushakisha uburyo bakorana nawe indirimbo ariko bikaba bitaboroheye. Kanye West n’umugore we Kim n’umwana wabo n’itsinda ryabantu babaherekeje bakaba barara muri Chobe Safari Lodge iherereye hafi ya River Nnile muri Uganda,ikaba imwe mu zihenze cyane muri icyo gihugu ,bakaba bazinduka bota akazuba bumva imiyaga ituruka muri river Nile.

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umuhanzi nyarwanda Uncle Austin mu gahinda gakomeye yatewe n’umukozi wa...

Umuhanzi akaba n’umunyamakuru Austin Peter Luwano uzwi nka Uncle Austin ni...
14 November 2018 Yasuwe: 1979 0

Umukobwa waryamanaga na Harmonize ubwo aheruka i Kigali aratwite

Umukunzi wa Harmonize witwa Sarah ndetse banaryamanaga ubwo aheruka i...
14 November 2018 Yasuwe: 3851 0

Shanitah yatangaje inama ikomeye yagiriwe na nyina mbere yuko yitabira Miss...

Shanitaha yavuze ko nyina yamugiriye inama amubwira ko agomba kwigirira...
14 November 2018 Yasuwe: 823 0

Anita Pendo yagize icyo avuga kuri Ndanda wamennye amabanga y’urugo...

Anita yatangaje ko atazigera agira icyo avuga ku cyatumye atandukana...
14 November 2018 Yasuwe: 4535 0

Kizito Mihigo arifuza gukorana indirimbo n’umuraperi

Umuhanzi ukundwa na benshi Kizito Mihigo yatangaje ko yifuza gukorana...
14 November 2018 Yasuwe: 565 0

Miss Iradukunda Liliane yatemberejwe i Sanya yambaye inshabure...

Iradukunda Liliane n’abakobwa bahatanye muri Miss Warld batemberejwe i Sanya...
14 November 2018 Yasuwe: 1406 0