skol
fortebet

Kanye West umugabo wa Kim Kardashian yatunguranye avuga uburyo ari we uzayobora igihugu cya Amerika

Yanditswe: Saturday 26, Oct 2019

Sponsored Ad

skol

Umuhanzi uririmba injyana ya RAP akaba n’umunyamideli Kanye West akomeje gutungura abantu binyuze mu magambo agenda atangaza ko ari we muhanzi w’ibihe byose. Uyu muhanzi kandi yatangaje ko ubu ari afite inzozi zo kuzayobora igihugu cya USA.

Sponsored Ad

Ibi yabitangarije ikinyamakuru ‘Skynews’ mugihe yiteguraga kumurika Album ye ya 2 iriho indirimbo 11 yari iteganyijwe gusohoka ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu akaza kuyisubika bwa 2 dore ko yagombaga kuba yarayimuritse mu kwezi gushize kuri 27 Nzeri 2019.

Ubwo yaganiraga n’itangazamakuru kuri uyu wa gatanu yavuze ko abakunzi be bagomba kwihangana nk’abakurikiye Christ kandi nawe ntazigera asinzira mu gihe iyi Album itari yajya hanze ahubwo ari gutegura ibikenewe byose kugira ngo isohoke, ibi kandi yongeye kubigaragariza ku rukuta rwe rwa Twitter.

Kanye West ni umwe mu bahanzi bamamaye cyane mu njyana ya RAP muri iki kinyejana cya 21 aho yagiye atsindira ibihembo bitandukane birimo nka ‘Grammy Awards’ 21 kuri ubu umuhanzi ufite ibi bihembo byinshi akaba ari Beyonce aho amurusha 2 byonyine.

Nyuma yo gutangaza amagambo atavuzweho rumwe na benshi ubwo yavugaga ko ariwe muhanzi w’ibihe byose, yakomeje avuga ko ubu afite inzozi zo kuzaba perezida wa Leta zunze ubumwe za America (USA), ubwo yaganiraga n’imunyamakuru mu kiganiro “Apple Music Beats” ku mugoroba wo kur uyu wa gatanu.

Kanye West ubwo yakirwaga na President Trump

Kanye West yakunze kujya agaragara yambaye ingofero zanditseho “MAGA” ( Make America Great Again) ndetse yigeze no gutangaza ko we na perezida Trump ari ibiremwa by’inyembaraga (Energy Dragons).

Umuhanzi Kanye West wigeze kujya avugwaho gukina ‘Pornography’ yapfushije se umubyara Donda West muri 2007 aza gushakana n’umuririmbyi akaba n’umunyamideli Kim Kardashian muri 2014.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa