skol
fortebet

Kanye West yaguriye inzu y’akataraboneka umugore we Kim Kardashian mu mujyi wa Miami [AMAFOTO]

Yanditswe: Sunday 30, Dec 2018

Sponsored Ad

Umuraperi Kanye West yatunguye umugore we Kim Kardashian amugurira inzu nziza cyane mu mujyi wa Miami iri hafi y’inyanja,akayabo ka miliyoni 12 z’amadolari.

Sponsored Ad

Kanye West w’imyaka 41 yatunguye uyu mugore we w’uburanga bamaranye imyaka 4,amugurira iyi nzu mu mujyi wa Miami nyuma yo guhunga bava mu mujyi wa Malibu wafashwe n’inkongi y’umuriro mu minsi ishize,amazu menshi y’ibyamamare arashya arakongoka.

Iyi nzu ifite ibyumba bine byo kuraramo,ubwogero 5,ifite kandi Gym,pisine bizajya bifasha Kim Kardashian kuruhuka,cyane ko iri hafi y’inyanja.

Iyi nzu Kanye West n’umuryango we bazayimukiramo mu kwezi kwa mbere 2019,aho bamaze kumvikana na nyiri iyi nzu igiciro.








Ibitekerezo

  • Ntabwo inzu ihenze ugereranyije n’urukundo umugabo aba agomba gukunda umugorewe.ahubwo congratulations kuri Kim kardashian n’umugabo we.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa