skol
fortebet

Kanye West yatunguranye aza imbere ya Jay-Z ku rutonde rw’Abaraperi 20 bakize ku Isi

Yanditswe: Friday 20, Sep 2019

Sponsored Ad

skol

Ni ku urutonde rushya rugaragaza abaraperi bakize kurusha abandi ku Isi muri iyi minsi, Kanye West umuraperi w’umunyamerika ayoboye urutonde rw’Abaraperi 20 bakize ku Isi.

Sponsored Ad

Kanye West ni umuririmbyi akaba n’umwanditsi w’indirimbo, yaje ku isoga ku rutonde rw’abaraperi b’abanyamafaranga kurusha abandi ku isi ibyatunguye benshi.

Kanye West amaze iminsi ashyize imbere guhanga imyambaro yafatanyije n’ubushabitsi. Aherutse gushyira ku isoko inkweto za ‘Yeezy’ yitezeho ku mwinjiriza Miliyari y’amadorali 1.5 mu gihe cy’umwaka umwe.

Kuri uyu wa kane tariki 19 Nzeri 2019, Ikinyamakuru Forbes gisanzwe gikora intonde z’abaherwe ku isi, cyatangaje ko Kanye West ari we uri imbere y’abandi baraperi mu kwinjiza amafaranga muri uyu mwaka wa 2019.

Kanye West atunze Miliyari 150 z’amadorali; akubuye hafi inshuro ebyiri umuraperi Jay-z wabariwe agera kuri Miliyari 81 z’amadorali.Kanye West akubye hafi inshuro ebyiri Jay-z umugwa mu ntege mu batunzi b’abaraperi

Forbes ivuga ko amafaranga ya Jay-z yiyongereye biturutse ku bitaramo bikomeye bizenguruka imigabane byiswe ‘One The Run II’ yakoranye n’umugore we Beyonce.

Urutonde rw’abaraperi b’abaherwe ku isi 2019:

1. Kanye West – $150 million
2. Jay-Z – $81 million
3. Drake – $75 million
4. Diddy – $70 million
5. Travis Scott – $58 million
6. Eminem – $50 million
7. DJ Khaled – $40 million
8. Kendrick Lamar – $38.5 million
9. Migos – $36 million
10. Childish Gambino – $35 million
11. J. Cole – $31 million
12. Nicki Minaj – $29 million
13. Cardi B – $28 million
14. Swizz Beatz – $23 million
15. Meek Mill – $21 million
16. Birdman – $20 million
17. Future – $19.5 million
18. Nas – $19 million
19. Wiz Khalifa – $18.5 million
20. Pitbull – $18 million

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa