Kanye West yihanije Drake watangiye gukurikira umugore we Kim Kardashian kuri Instagram

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 1 January 2019 Yasuwe: 1703

Umuraperi Kanye West ufitanye amakimbirane na mugenzi we Drake,yongeye kumwihaniza ku mugaragaro amuhora ko yatangiye gukurikira kuri Instagram umugore we Kim Kardashian (Follow).

Kanye West w’imyaka 41 yamenye ko uyu muraperi mugenzi we yakanze Follow kuri Instagram ya Kim Kardashian birakaza cyane uyu mugabo niko kumuha gasopo.

Kanye yagize ati “Kunda buri wese ariko ntiwibeshye ngo ukurikirane (follow) umugore wanjye kuri Instagram.Ninde waguhaye igitekerezo cyo gukurikira umugore wanjye kuri Instagram?.Uyu mugabo ntabwo ari inshuti.Nta muntu mfitanye nawe amakimbirane gusa nshishikajwe n’umuryango wanjye ndetse niteguye kuwukura muri uyu mwanda.Sinumva ukuntu umuntu mwaba mutumvikana agakurikira umugore wawe kuri Instagram.”

Kanye West yihanije Drake ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize avuga ko atari azi ko Drake yatangiye gukurikira Kim muri Nzeri.

Drake yakoze mu jisho Kanye West mu ndirimbo yitwa In my Feelings aho yaririrmbye ko yaryamanye na Kim Kardashian bituma batangira guterana amagambo yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga no mu binyamakuru.



Kanye West yahaye gasopo Drake wakurikiye Kim Kardashian ku mbuga nkoranyambaga

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umuhanzi yirashe atabishaka mu mutwe arapfa ubwo yarimo akora amashusho...

Umuhanzi witwa Justin Carter w’imyaka 35 ukomoka muri USA,yirashe atabishaka...
22 March 2019 Yasuwe: 2762 0

Wa Muramyi ukomeye muri Kenya washatse Gukwa Zari inka 40 na Range Rover...

Umuramyi ukomeye muri Kenya Ringtone Apoko wavuzwe cyane mu minsi ishize...
22 March 2019 Yasuwe: 5537 1

Umunyarwandakazi w’Umunyamideli yashatse kwiyahura kubera ihungabana yatewe...

Umunyarwandakazi Judith Heard w’Umunyamidelikazi ngo yashatse kwiyahura...
21 March 2019 Yasuwe: 9882 0

ShaddyBoo yongeye guhungabanya igitsina gabo ashyira hanze amafoto yambaye...

Mbabazi Shadia wamamaye nka ShaddyBoo yongeye gusakaza amafoto ye hanze...
21 March 2019 Yasuwe: 9294 3

Isimbi ukomeje gushyira hanze amafoto yambaye ubusa yavuze uburyo yihangiye...

Isimbi Noeline wagaragaye mu bakobwa barenga 100 biyamamarizaga guhatanira...
21 March 2019 Yasuwe: 10041 0

Umuhanzi Sat-B yemereye ishimwe ritangaje abakinnyi b’Uburundi nibatsinda...

Umuhanzi ukunzwe cyane mu gihugu cy’Uburundi, Bizimana Aboubakar Karume...
21 March 2019 Yasuwe: 1843 0