skol
fortebet

Kanyombya yakiriye Yesu nk’umwami n’umukiza maze abatirizwa mu mazi menshi we n’umugore we (AMAFOTO)

Yanditswe: Friday 21, Apr 2017

Sponsored Ad

Umunyarwenya, Kayitankore Ndjori wamenyekanye ku mazina ya Kanyombya, yabatijwe mu mazi menshi yakira Yesu n’umwami n’umukiza, aba bonye amafoto bagira ngo ni filime yarimo gukina.
Kanyombya wahamije ko amaze amezi agera kuri ane yakiriye agakiza ndetse agafata n’umwanzuro wo kubatizwa, yatangaje ko nawe byamutunguye kumva abantu bavugako ko yakinaga filime kubera amafoto babonye ari kubatizwa.
Kanyombya yavuzeko yabatijwe mu mazi menshi akemera kwakira Yesu nk’umwami n’umukiza ku munsi (...)

Sponsored Ad

Umunyarwenya, Kayitankore Ndjori wamenyekanye ku mazina ya Kanyombya, yabatijwe mu mazi menshi yakira Yesu n’umwami n’umukiza, aba bonye amafoto bagira ngo ni filime yarimo gukina.

Kanyombya wahamije ko amaze amezi agera kuri ane yakiriye agakiza ndetse agafata n’umwanzuro wo kubatizwa, yatangaje ko nawe byamutunguye kumva abantu bavugako ko yakinaga filime kubera amafoto babonye ari kubatizwa.

Kanyombya yavuzeko yabatijwe mu mazi menshi akemera kwakira Yesu nk’umwami n’umukiza ku munsi witiriwe Pasika ku Cyumweru tariki 16 Mata 2017, abatirizwa mu itorero rya Rehoboth Pentecostal Church rikorera i Gikondo, akaba yarabatijwe arikumwe n’umugore we bitegura gusezerana imbere y’Imana.

Kanyombya yabatijwe abantu benshi bibafata nk’urwenya

Umunyarwenya Kanyombya ahamyako yahindutse ubu yabaye mushya muri Yesu Kristo agiye kugendera mu murongo w’abubaha Imana bakubaha n’amategeko yayo ati: “Ikintu cyahindutse ni uko numva nishimye, ndi mu munezero, mbana n’abandi neza, na byabindi by’umwiryane no kuvuga ngo amashyari, ibyo byose narabiretse… Ibijyanye n’agatama (inzoga) nako ntabwo wakomatanya ibintu byose, bimwe na bimwe ugomba kubireka, n’inzoga ubwo nyine nagombaga kuzireka.”

Kanyombya yavuze ko mu mwaka utaha wa 2018 azasezerana imbere y’Imana n’umugore we kandi bakazasezeranira muri iri torero, iyi mihango y’ubukwe bwe ikazaba ikurikira iyo gusezerana imbere y’amategeko yabaye mu mwaka wa 2012.

Kanyombwa ati: “Tuzakora ubukwe muri 2018 ariko ukwezi ntabwo ndakumenya neza, tuzasezeranira muri iri torero twabatirijwemo njyewe na madamu, nonese itorero ryanjye narireka kweli? Niryo tuzasezeraniramo.”

Kanyombya yamenyekanye muri filimi nka “Haranira kubaho” mu Itorero Abasare ari nabwo umwanditsi w’iyo filimi Habyarimana Charles yamwitaga iryo zina, nyuma yo gutangira kwamamara we na mugenzi we Nyagahene n’abandi bahise bitandukanya na Habyarimana bajya gukora kugiti cyabo.

Kanyombya asanzwe azwiho gusetsa cyane

Nyuma Kanyombya yaje kumenyekana no mu zindi filimi nka “Ndiho ntariho” n’izindi.
Kanyombya yavuze ko kuba akina filimi akagakunda no gusetsa, ariko iyo ageze mu rugo rwe baganira bisanzwe n’abana n’umugore we bityo ntakibazo na gito bimutera.

Martin MUNEZERO

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa