skol
fortebet

KARABAYE!Diamond agiye kongera kujyanwa mu nkiko n’undi mugore wo muri Kenya umushinja ko babyaranye akamutererana kurera umwana

Yanditswe: Monday 18, Jun 2018

Sponsored Ad

skol

Naseebu Abdul Juma wamamaye nka Diamond Platnumz agiye kwongera kuburana mu rukiko n’undi mugore umusaba indezo avuga ko babyaranye nyuma akamutererana kurera umwana.

Sponsored Ad

Uyu mugore witwa Gladys Butoto akomoka muri Kenya, ashinja Diamond Platnumz ko baryamanye akamutera inda umwana amaze kuvuka uyu muhanzi ahita abyigarama.

Urubanza rwa Diamond n’uyu mugore Gladys Butoto ruzatangira kuburanishwa ku itariki ya 20 Kamena 2018 mu Mujyi wa Dar es Salaam ari naho uyu mugore ari kugeza ubu nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru Risasi Jumamosi.

Uyu mugore ubu acumbitse ku biro bya polisi mu gace kamwe muri Dar es Salaam kuko yabuze amikoro yo gusubira iwabo ataraburana ndetse ngo yabanje kugurisha telefone ye kugira ngo abone itike imugeza muri Tanzania.

Yashimangiye ko nyuma yo kubyarana na Diamond umwana yise Patiance, yagerageje gushaka uko bagirana ibiganiro mu buryo bwa gicuti undi aramwihisha nibwo yafataga umwanzuro wo kugana mu nkiko.

Yagize ati “Njye ntabwo mba narateye iyi ntambwe ariko nabonye Diamond ari umuntu unsuzugura cyane, ubu rero igihe kirageze. Tuba twaraganiriye mbere tukagira ibyo twemeranya mu kurera umwana, nta n’ubwo nari guhura n’ikibazo icyo ari cyo cyose.”

Uyu mugore yavuze ko mu minsi yashize yigeze kumvikana na Diamond ko yamusanga muri Tanzania bakipimisha ibizamini bya DNA kugira ngo byemezwe burundu ko ari we se w’umwana, yafashe urugendo ajya i Dar es Salaam ahageze ashakisha ukuntu yabonana na Diamond ariko ntibyamukundira.

Hamisa Mobetto wari uherutse kujyana Diamond mu rukiko yamusabaga miliyoni 5 buri kwezi nk’indezo z’umwana babyaranye akana mwubakira inzu mu rwego rwo kumuteganyiriza

Diamond uri mu bahanzi bubashwe mu karere ka Africa y’Uburasirazuba, yaherukaga mu rukiko muri Gashyantare uyu mwaka, icyo gihe yaburanaga n’umunyamideli Hamisa Mobetto babyaranye, nawe akaba yaramusabaga indezo ya miliyoni eshanu za buri kwezi ndetse akana mwubakira inzu. Uru rubanza rwaje guhagarikwa nyuma yuko bemeye kugirana ibiganiro bakumvikana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa