skol
fortebet

Karasira Aimable uherutse kwirukanwa muri Kaminuza y’u Rwanda akavuga ko hari abamushutse,yasobanuye iby’indirimbo ’Rya Cwende’ yaririmbye

Yanditswe: Monday 31, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Karasira Aimable wahoze ari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, akaba azwi cyane ku izina ry’ubuhanzi nka Professor Nigga, yasobanuye indirimbo ‘Rya Cwende’ yaririmbye imaze iminsi micye igiye hanze.

Sponsored Ad

Tariki ya 24 Kanama 2020 ni bwo iyi ndirimbo ya Karasira Aimable yagiye hanze, nyuma y’iminsi 10 yirukanwe na Kaminuza y’u Rwanda ku mwanya w’ubwarimu. Atangira aririmba ati: “Uwacukuye imisarani, agakurira mu ivangura, ntiyatinya gucukurira, gucukurira imva abazima.”

Akomeza ati:“Yikanze imitego, ngira ngo ari gukina, ataranze umubyeyi we, mbona ari nta gikarabya.”

Ni aho agera agasubiramo inshuro eshatu ati: “Rya cwende ntiriracya, rya cwende ntiriracya, rya cwende ntiriracya.” Iyi nyikirizo ni nayo yakuyemo izina ry’iyi ndirimbo.

Karasira Aimable mu kiganiro yagiranye na Bwiza TV, ari nayo dukesha iyi nkuru, yasobanuye iby’iri cwende yaririmbye ko ritaracya, agira ati:

Iriya ndirimbo nari nsanzwe nyifite, biriya ni ibintu twajyaga tuganira no mu rugo. Yari umuntu twari duturanye wakoze akazi ko gucukura imisarani, ariko akurira mu buzima bubi bw’amakimbirane, tukajya duhura mu miryangoremezo, akagerageza kwigaragaza neza ariko bikanga, ntiyiburire.

Impamvu yaririmbye uyu muntu? Ati: “Noneho ni bwo nayitekerejeho, nti rya cwende, nari nanarayitangiye mbere rwose. Abwo yasohotse vuba, urabizi ko indirimbo imara igihe muri sitidiyo (studio).”

Uyu muhanzi yavuze ko indirimbo atayimaranye igihe kinini ariko igitekerezo cyo yagikomoye mu byo yamenye (histoire) kuva akiri umwana. Ati:

Iyo ngiye kwandika indirimbo, nsubira mu mateka yanjye, nkareba ibyambayeho, mu bantu twari duturanye, ababanaga baryaryana, abo twitaga inshuti magara, abatarajyaga bacya, ugasanga arahora ari mu ngeso zimwe, n’iyo yakora iki akakubwira ko yahindutse ariko wajya kureba ugasanga atahindutse.

Iyi ndirimbo nk’uko Karasira Aimable yabisobanuye, igenewe abantu badahinduka, abo agereranya n’icwende mu Kinyarwanda rivugwa ko n’ubwo ryakoga ridashobora gucya. Abo ngo barimo aberekana ko bahindutse, kandi baba bishushanya.

Uyu muhanzi yakoze indirimbo nka Cishwaha, Injustice, Shikareti, Nkuririmbe Rwanda, I doubt n’izindi, zirimo iza mbere y’uko aba mwarimu mu cyahoze ari KIST no mu gihe yari umwarimu waho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa