skol
fortebet

Kate Bashabe yavuze uburyo aba Slay Queen ari imburamukoro asobanura n’icyiciro we abarizwamo[AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 06, Jun 2019

Sponsored Ad

skol

Kate Bashabe, umwe mu bakobwa bafite igikundiro mu Rwanda yashimangiye ko atabarizwa mu cyiciro cy’abakobwa bitwa aba Slay Queen, aboneraho no kugira inama urubyiruko muri rusange cyane ko arirwo rubarizwa muri iki cyiciro.

Sponsored Ad

Izina ‘Slay Queen’ ni rimwe mu bazina atagaragara neza mu mboni z’abakoresha imbuga nkoranyambaga kuko ababarizwa muri iki cyiciro bafatwa mu yindi sura. Umukobwa w’umu Slay Queen uzasanga arangwa no guhora asa nkuhanganye n’abandi mu kugaragara neza ku mbuga nkoranyambaga, ndetse ntibaterwa ikimwaro no kwirirwa berekana ubuzima bwabo bwite burimo nko gushyira hanze amafoto ya bimwe mu bice by’ibanga by’umubiri wabo, aho batuye, ibyo bariye, ibirori bagiyemo n’ibindi byinshi.

Hari bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga cyane cyane Instagram bashyira Kate Bashabe mu cyiciro cy’aba Slay Queen gusa ku ruhande rwe yashimangiye ko atari umuntu udafite icyo akora kuko uretse iby’imbuga nkoranyambaga, Kate n’umucuruzi ukomeye cyane afite n’ibindi bimwinjiriza.

Kate Bashabe yavuze ko abakobwa b’aba Slay Queen usanga nta kazi bagira uretse ahubwo kwirirwa ku mbuga nkoranyambaga no mu mayoga babigaragariza ababakurikira ku nkuta zabo. Iki cyiciro rero yashimangiye ko atakibarizwamo kuko we ntago ari imburamukoro ahubwo n’umucuruzi kandi ikirenzeho ngo afite ibintu byinshi akora bimwinjiriza atajya ashyira ku mbuga nkoranyambaga. Muri ibyo harimo nk’Ubwubatsi, Ubukorikori, Ubuhinzi n’ibindi.

Uyu mwari wanashinze inzu y’imideli ya ‘Kabash Fashion House’ azwiho guhora hakurya y’amazi magari, gusa yavuze ko akenshi aba yagiyeyo muri gahunda z’akazi aho aba arimo gushaka amasoko y’ibicuruzwa bye ndetse no kwagura ibikorwa bye mu bafatanyabikorwa batandukanye.

Reka tubibutse ko Kate Bashabe aherutse no gushyira hanze indirimbo yitwa You and I yahuriyemo na The Ben, Mani Martin, Andy Bumuntu, Buravan na Christopher. Kate ahamya ko kuba yarakoze iyi ndirimbo bitamushyira ku rutonde rw’abahanzikazi bashya umuziki nyarwanda wungutse, ahubwo ngo nuko yifuzaga gutanga ubutumwa cyane cyane mu rubyiruko.

Ibitekerezo

  • nkurikije ibisobanure mwaduhaye nkabihuza namafoto yuwo mwari mbonye nawe yari aga slay ahubwo wenda yakuyemo umusaruro abivamo kandi nyine ukize inkuba niwe uyiganira nihitiraga

    Wamukobwa we ibyo ushobora kuba warabigezeho uhereye kubindi bikakugezayo. Abatari babigeraho cyangwa bakigerageza singombwa kubatuka. Iyuvuka usa na mushikiwanjye wo mu cyaro cya Nyabisheke Utunzwe n’isuka sinzi amahirwe yawe uko yari kuba angana. Abandi ntabwo ari imburamukoro niba bibatunze nabo nicyo cyangombwa.Buri muntu wese agashima rurema.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa