skol
fortebet

Kayibanda waririmbye muri “Mariya Roza” yahohotewe n’ abagizi ba nabi

Yanditswe: Thursday 13, Jul 2017

Sponsored Ad

Godfrey Seguya [Kayibanda], umurimbyi ndetse akaba n’ umunyarwenya wamenyekanye cyane mu Rwanda binyuze mu bikorwa bitandukanye byo kwamamaza arwariye mu bitaro bya Nsambya muri Uganda nyuma yo gukubitwa n’ amabandi akamusiga ari intere.
Ku wa Kabiri tariki 11 Nyakanga 2017 nibwo uyu mugabo waririmbanye na Makoni Koshwa mu ndirimbo “Mariya Rosa” yaguye mu gaco k’ abajura baramukubita.
Ikinyamakuru eagle.co.ug dukesha iyi nkuru cyatangaje ko aya mabandi yahuye nayo mu masaha ya mugitondo ubwo (...)

Sponsored Ad

Godfrey Seguya [Kayibanda], umurimbyi ndetse akaba n’ umunyarwenya wamenyekanye cyane mu Rwanda binyuze mu bikorwa bitandukanye byo kwamamaza arwariye mu bitaro bya Nsambya muri Uganda nyuma yo gukubitwa n’ amabandi akamusiga ari intere.

Ku wa Kabiri tariki 11 Nyakanga 2017 nibwo uyu mugabo waririmbanye na Makoni Koshwa mu ndirimbo “Mariya Rosa” yaguye mu gaco k’ abajura baramukubita.

Ikinyamakuru eagle.co.ug dukesha iyi nkuru cyatangaje ko aya mabandi yahuye nayo mu masaha ya mugitondo ubwo yari mu nzira ajya mu kazi akora k’ ubunyamakuru.

Amakuru yatangajwe n ‘inshuti za hafi z’uyu mugabo avuga ko ‘yagize ikibazo cya lisansi yashize aparika ku muhanda, ubwo yashakaga ubufasha haza amabandi aramwambura aranakubitwa bikomeye’.

Kayibanda ubusanzwe ukora ikiganiro gikunzwe kuri Bukedde FM mu masaha ya mugitondo, yambuwe ibyo yari afite byose ndetse arakubitwa bimuviramo kuvunika urutirigongo.

Uyu mugabo ukunze kuza mu Rwanda mu bikorwa byo kwamamaza aho arwariye mu bitaro bya Nsambya ntabasha kweguka kuko umugongo wavunitse ndetse n’imitsi y’ijosi yagize ikibazo gikomeye ubwo bamunigaga.


Iyi niyo ndirimbo Kayibanda yafatanyije na Makoni Koshwa

Ibitekerezo

  • Ayiwe data weeee. Natabarwe rwose

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa