skol
fortebet

Kayitare Wayitare Dembe yavuze amagambo y’ubwenge ashobora guhindura ubuzima bw’umuntu[AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 04, Nov 2020

Sponsored Ad

skol

Umuhanzi nyarwanda Kayitare Emmanuel wamenyekaniye mu muziki ku izina rya Kayitare Wayitare Dembe umaze kumenyerwaho udushya twinshi aho aheruka no kwiyita Umwami w’Aba-Slay Queen hanyuma akimika ShaddyBoo nk’umwamikazi wabo,yatangaje amagambo avuga ko ashobora guhindura ubuzima bw’umuntu ndetse akamufasha no kwiyakira mu buzima abayemo bwa buri munsi.

Sponsored Ad

Ni mukiganiro aherutse kugirana n’umunyamakuru Dashim kuri City Radio,aho yamusabye kugira amagambo yabwira abakunzi be batandukanye abahumuriza,bitewe n’ibihe bitoroshye by’icyorezo cya Coronavirus cyugarije Isi,ndetse bikagira ingaruka zikomeye ku bijyanye n’imibereho y’abaturage.

Mu magambo uyu muhanzi yabwiye abakunzi be n’abanyarwanda muri rusange abahumuriza aragir’ati:

- Aho uvukira iyo uba wahahitagamo buri wese yahitamo aheza kurusha ahandi,ukisanga uri umwana wa Bill Gate,Ukisanga uri umwana wa Perezida,Ukisanga uri umwana wa Minisitiri,Ukisanga uri umwana w’umuherwe runaka,ariko ntawe ubihitamo.
- Imyitwarire myiza nirwo rufunguzo rwiza rwo kugera ku Ntsinzi yawe
- Ubuzima n’ukwimenya ukamenya ikikurimo ukagikoresha kugira ngo kibe inzira ikugirira akamaro kikagirira akamaro na bagenzi bawe
- Kubaho neza n’ugukora ikigufitiye akamaro kugira kizakagirire n’abandi mugihe utazaba ukiriho
- Urukundo rushobora kuba rubi biturutse kuri wowe,ariko ubusanzwe urukundo ni rwiza
- Ujye witondera abajyanama bose baza mu buzima bwawe,abakugira inama siko bose bagukunze jya utekereza kabiri ku nama uhabwa
- Ntuzicare ngo utegereze unatekereze ko Imana izagukorera ibyo ukeneye,Imana isanga babandi bakoresha ubwenge yabahaye bashakisha
- Urugamba turimo ubu ntabwo ari rwa rundi rw’imbunda,Urugamba turimo ubu nurwo gukora ubwonko.
- Ibyishimo ni ukugera ku ntego yawe,kugera ku Ntsinzi kandi iyo Ntsinzi ikaba ifitiye abandi akamaro
- Amafaranga ni urufunguzo rwo kugufasha kugera kubyo wifuza Vuba,burya niba wifuza kugera kucyo wifuza Izigame,ubike amafaranga
- Kayitare yizera ko umupango ariwo uza imbere y’amafaranga ’Gutegura’
- Ubwenge nibwo rufunguzo rwa byose
- Amasomo yo mu ishuri yunganira ibyo wigishijwe n’Isi kwihuta
- Kurera neza ni ukwigisha umwana wawe ko ubumuntu aricyo kizamufasha gusiga inkuru nziza imusozi
- Umugabo nyamugabo nushyira mu gaciro
- Urupfu ni umuturanyi wa buri wese,kora ibyo usabwa vuba vuba kuko uwo muturanyi igihe icyo aricyo cyose yakugenderera
- Gusaza ni ngombwa ni na byiza iyo wakoresheje imyaka yawe y’ubuto neza
- Politiki ni urufunguzo rw’Isi,Politiki ishobora kugeza Isi ku mucyo cyangwa ku mwijima,Politiki iyobora byose
- Gukira ntibibaho,nta Mukire ubaho,n’uriya wita umukire hari ibyo akennyeho cyangwa akeneye
- Aharirwe ntiyakwizanira,agusaba guhaguruka kandi ugahagurukana umupango
- Burya umwaku ni cyagihe icyo ushaka ubona utakigezeho,Igihe nirwo rufunguzo rwo kwirukana umwaku
- Ibiyobyabwenge niyo nzira yo kwishyiraho igitaka kandi uhagaze ’Gupfa uhagaze’
- Icyizere kigufasha kubona icyo ushaka
- Guca bugufi bigufasha gusonabukirwa abantu bose bakugaragiye
- Ukuri kose si kwiza
- Iyo witegereje umwana muto nibwo ubona ko umuntu avuka ari mwiza ariko agahindurwa na bagenzi be
- Mu bantu batanu bakuzengurtse njya uzirikana ko harimo n’abanzi bawe
- Ntugatinye Intambara ahubwo ujye utinya Ingaruka zayo
- Njya witondera umuntu muvugana atakureba mu maso kuko hari ibyo aba ahisha byinshi adashaka ko umenya

Ayo niyo magambo y’ubwenge umuhanzi Kayitare Wayitare Dembe yageneye abakunzi be ndetse n’abanyarwanda muri rusange,anabahumuriza mubihe bitoroshye Isi yose irimo,byanatumye imibereho ya benshi ihinduka mu buryo batateganyaga.

Kayitare Emmanuel yamenyekaniye ku izina rya Kayitare Wayitare Dembe akaba yaramenyekaniye mu ndirimbo nka ’Abana b’Afurika,East Africa,n’izindi’..Ubu amaze gushyira hanze indirimbo eshatu ari zo ’ANITA,FATA KUMANO na Slay Queen’ zose akaba yarazisohoranye n’amashusho yazo.



Ibitekerezo

  • Umva muge mugerageza kwandika ikinyarwanda neza kuko ibi Ni ibintu bisomwa n’abantu benshi.Murakoze

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa