skol
fortebet

Kayitare Wayitare Dembe yavuze ku mubano udasanzwe bivugwa ko afitanye n’umuzungu w’umunyamerikakazi aherutse gukoresha mu mashusho y’indirimbo ye[AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 28, Jun 2019

Sponsored Ad

skol

Umuhanzi Nyarwanda Kayitare Wayitare Dembe yavuze iby’umubano wihariye bivugwa ko afitanye n’umuzungu w’Umunyamerikakazi yakoresheje mu mashusho y’indirimbo ye ’ANITA’,aho yavuze ko nta mubano udasanwe bafitanye ari inshuti ye gusa bisanzwe.

Sponsored Ad

Kayitare Wayitare Dembe wamenyekaniye mu ndirimbo zihumuriza imfubyi zasizwe iheruheru na Sida,wari umaze imyaka irenga icumi atumvikana mu ruhando rwa Muzika nyarwanda,aherutse gushyira hanze amashusho y’indirimbo ye nshya yise ’Anita’,akoreshamo umuzungu w’Umunyamerikakazi utaravuzweho rumwe n’abakunzi be,aho abenshi bagiye batanga ibitekerezo ku mafoto yagiye ashyirwa ku mbuga nkoranyambaga z’uyu muhanzi,bavuga ko ari uyu muzungukazi bakundana ndetse abandi bakagenda bahamya ko baberanye bitewe n’uburyo yitwaye mu mashusho y’indirimbo ye.

Mu rwego rwo kumenya ukuri ku makuru avugwa ko Kayitare Wayitare Dembe yaba ari mu rukundo n’umuzungukazi,UMURYANGO twanganiriye nawe maze aduha ukuri kuri aya makuru,aho yatubwiye ko abafana bavuga ibyo bishakiye bitewe nibyo babona bo bagahita babishyira mu byifuzo byabo,avuga ko ibyo bamuvugaho we n’umuzungukazi yavuze ko yitwa MAYA atari byo badakundana.

Yagize ati "Ubundi abafana ntiwababuza kuvuga ibyo bishakiye,bitewe nuko Maya ariwe babonye nkoresha mu mashusho yanjye mwita ANITA bo bahise biyumvisha ko ari nawe dukundana!Oya ntabwo aribyo,kuko nkubu hari n’indi ndirimbo yanjye nshya ntabatangariza nonaha ngiye gukorera amashusho,bishoboka ko naho nzakoreshamo undi mukobwa,Ubwo se nabyo bizaba bivuze ko nawe nkundana nawe da!?Maya ni inshuti yanjye bisanzwe..gusa nanone ni inshuti yanjye y’akadasohoka ’INSHUTI NYANSHUTI’ nta mubano wundi udasanzwe wihariye dufitanye".

Kayitare biravugwa ko afitanye umubano udasanzwe na Maya

Mu gusoza Kayitare yashimiye abakunzi be uburyo bakomeje kumwereka urukundo,aho ahamya ko batigeze bahinduka ngo bakiri babandi be bamuhoza ku mutima.

Ati "Nkomeje gushimira abakunzi banjye uburyo bakomeje kumbera Imfura batigeze bantererana ngo bantere umugongo,nkomeza no gushishikariza abakunzi b’umuziki nyarwanda muri rusange kureba amashusho ya ’ANITA kuri Youtube Channel yanjye KAYITARE WAYITARE DEMBE ndetse ntibibagirwe no gukora SUBSCRIBE,ikindi ni benshi bagiye bansaba kujya kuri INSTAGRAM none ubu bashobora naho kuhansanga,nk’ibisanzwe naho ni KAYITARE WAYITARE DEMBE,abakunzi banjye ndabakunda cyane ni IMFURA".

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa