skol
fortebet

Kendall Jenner ufitanye isano na Kim Kardashian yatunguye benshi kubera ikanzu igaragaza umwenda w’imbere yari yambaye mu birori bya Oscars [AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 25, Feb 2019

Sponsored Ad

Mu ijoro ryakeye nibwo hatanzwe ibihembo by’abakinnyi ba Filimi bigaragaje muri USA,bizwi nka Oscars,aho umunyamideli Kendall Jenner yaserukanye ikanzu igaragaza ikariso yatumye benshi bacika ururondogoro.

Sponsored Ad

Uyu mukobwa usanzwe ari mwene se wa Kim Kardashian yagaragaye ku itapi itukura yambaye ikanzu isatuye hose igaragaza umwenda w’imbere,bituma benshi bacika ururondogoro ku mbuga nkoranyambaga.

Kendall Jenner w’imyaka 23,ni umwe mu bakobwa bakunze kuvugisha benshi kubera imyambarire ikunze kumuranga mu birori binyuranye,ibintu ahuje na Kim Kardashian.

Uretse Kendall Jenner,abahanzikazi Miley Cyrus na Rita Ora nabo banyuze ku itapi itukura bambaye amakanzu atangaje.






Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa