skol
fortebet

Kenya: Abanyarwanda 6 bahataniye mu ijonjora rya nyuma muri GodFather EastAfrica

Yanditswe: Monday 05, Feb 2018

Sponsored Ad

Abategura irushanwa rya Godfather East Africa batangaje abanyarwanda batandatu bazitabira ijonjora rya nyuma, kuri uru rutonde ntabwo hariho umunyamakuru ukomeye mu myidagaduro DJ-MC Phil Peter nawe wari mu bahabwaga amahirwe yo kuzitwara neza muri iri rushanwa.
Iri rushanwa rya Godfather East Africa rigiye kubera muri Kenya rifite ishusho isa neza n’irushanwa rya Big Brother bivugwa ko rigiye kugaruka aho abantu baturutse mu bihugu bitandukanye bahurizwa mu nzu imwe, mu gihe runaka (...)

Sponsored Ad

Abategura irushanwa rya Godfather East Africa batangaje abanyarwanda batandatu bazitabira ijonjora rya nyuma, kuri uru rutonde ntabwo hariho umunyamakuru ukomeye mu myidagaduro DJ-MC Phil Peter nawe wari mu bahabwaga amahirwe yo kuzitwara neza muri iri rushanwa.

Iri rushanwa rya Godfather East Africa rigiye kubera muri Kenya rifite ishusho isa neza n’irushanwa rya Big Brother bivugwa ko rigiye kugaruka aho abantu baturutse mu bihugu bitandukanye bahurizwa mu nzu imwe, mu gihe runaka hakazatorwa uwitwaye neza.

Mu ijoro ryo ku wa 20 Mutarama, 2018 nibwo hatangajwe urutonde ntakuka rw’abantu 10 bemerewe gukomeza mu ijonjora rya kabiri.Abo ni: Miss Sandra Teta, Vanessa Uwase, umunyamideli Sissi Ngamije, Gigi, umunyamakuru Phil Peter, Jay Rwanda (wabaye Rudasumbwa wa Afurika) ,Shiny, Carol Duran, Steven Rurangirwa na Sdney.

Aba 10 bashyiriweho icyiciro cyo gutora binyuze kuri interineti ari naho havuye 6 bazajya mu ijonjora rya nyuma muri Kenya, ari bo Sandra Teta, Jay Rwanda, Sissi Ngamije, Vanessa Uwase, Shiny na Gigi.

Abanyarwanda 6 bashyizwe mu ijonjora rya nyuma

Dj Phil Peter wa Isango Star wari uhatanye akaba atabashije gutambuka.Kuva ku wa 17 Gashyantare kugeza ku wa 03 Werurwe,2018 nibwo hazaba hatoranywamo bane bazitabira irushanwa rizarangira ku wa 01 Mata,2018.

Iri rushanwa rya GodFather East Africa rihurije hamwe ibyamamare n’abandi bantu baturutse mu bihugu bine by’Afurika y’Uburasirazuba ari byo: u Rwanda, Uganda, tanzaniya na Kenya bose bakazaba ari 16 baba mu nzu imwe.

Ubuzima bwabo bwa buri munsi buzajya bwerekanwa kuri Televiziyo zikomeye, umunyamahirwe uzegukana umwana wa mbere azahembwa miliyoni 20 Rwf.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa