skol
fortebet

Kenya: Umunyarwandakazi wa mbere watwaye indege, Mbabazi yarushinze-AMAFOTO

Yanditswe: Sunday 17, Sep 2017

Sponsored Ad

Umunyarwandakazi watwaye indege bwa mbere , Esther Mbabazi yarushinganye n’umunyamuziki, Habiyaremye Olivier uririmba mu itsinda rya Beauty For Ashes; kuri uyu wa gatandatu tariki ya 16 Nzeri 2017.
Ubukwe bw’aba bombi bwabereye mu majyepfo ya Kenya mu mujyi wa Mombasa ukora ku nyanja y’abahinde, bwahurije hamwe inshuti n’abavandimwe bo mu Rwanda no mu mahanga bukaba bwabereye muri imwe mu mahotel akomeye cyane muri uyu mujyi yitwa Tropical Paradise. Uretse abatashye ubukwe bakomeje gushyira (...)

Sponsored Ad

Umunyarwandakazi watwaye indege bwa mbere , Esther Mbabazi yarushinganye n’umunyamuziki, Habiyaremye Olivier uririmba mu itsinda rya Beauty For Ashes; kuri uyu wa gatandatu tariki ya 16 Nzeri 2017.

Ubukwe bw’aba bombi bwabereye mu majyepfo ya Kenya mu mujyi wa Mombasa ukora ku nyanja y’abahinde, bwahurije hamwe inshuti n’abavandimwe bo mu Rwanda no mu mahanga bukaba bwabereye muri imwe mu mahotel akomeye cyane muri uyu mujyi yitwa Tropical Paradise.

Uretse abatashye ubukwe bakomeje gushyira hanze amafoto y’ubukwe ku mbuga nkoranyambaga, umusore n’umugeni ntibaratangira kwerekana ibihe byiza bagiriye muri Kenya.

Amafoto akomeje gucicikana aherekejwe no kubifuriza kuzagira urugo rwiza; abandi bakabifuriza kubyara hungu na kobwa, hejuru y’ibyo Imana ikaba umugenga w’abo.

Abageni Esther na Olivier hamwe n’inshuti zabo Kavutse Olivier n’umugore we Amanda

Esther Mbabazi yabwiye ‘YEGO’ Olivier Habiyaremye nyuma y’imyaka itatu bari bamaze bakundana bisanzwe. Icyo gihe Olivier yanditse kuri Instagram anashyira hanze ifoto amwambika impeta, maze yandikaho amagambo agira ati: "Umukunzi wanjye yambwiye YEGO. Ndumva mu by’ukuri ndimo kurushaho kumukunda, iyi myaka itatu tumaranye yabaye urugendo rw’agatangaza mu rukundo rwacu. Ndambiwe kujya ntaha mu rugo njyenyine, ndambiwe za telefone z’umwanya munini tuvugana igicuku cyose. Esther Mbabazi ndagukunda kandi nshaka kugukunda kurushaho by’iteka... Ku mugaragaro mvuye ku isoko..."

Mbabazi Esther w’imyaka 28 ni umuvandimwe wa Nyampinga Kwizera Peace Ndaruhutse. Ni mwene David Ndaruhutse washinze Itorero rya Eglise Vivante mu Rwanda no mu Burundi. Avuka mu muryango ugizwe n’abantu basenga cyane, mu bana batanu avukana na bo, ni umwe muri babiri bize ibyo gutwara indege n’ubumenyi mu by’isanzure.

ubusitani bwabereyemo ubukwe.

Ku Cyumweru gishize tariki ya 10 Nzeli 2017 ni bwo Esther Mbabazi na Habiyaremye Olivier bari basezeranye kubana nk’umugore n’umugabo imbere y’amategeko ya Repubulika y’u Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa