skol
fortebet

Kenya yahaye gasopo Koffi Olomide ushaka kuhagaruka kuhakorera igitaramo

Yanditswe: Sunday 15, Apr 2018

Sponsored Ad

skol

Mwenda Njoka yatangaje ko Koffi Olomide ushaka kugaruka muri Kenya adasabye imbabazi kubyaha yasize ahakoreye atemerewe kurenga umupaka wa Nairobi mu gihe atarandika ibaruwa isaba imbabazi.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa gatandatu umuyobozi mukuru muri Kenya Mwenda Njoka ( Interior Ministry ) yatangaje ko abateguye igitaramo cya Koffi Olomide bahura n’igihombo mu gihe umuhanzi batumiye atarandika ibaruwa isaba imbabazi kandi bagategereza ko babanza kumuha imbabazi kubera ibyaha aregwa birimo guhohotera ikiremwa muntu.

Ibi bije nyuma y’uko umwaka ushize ubwo koffi yaragiye gufata indege yerekeje iwabo ku ivuko yafashwe na Camera akubita umugeri umukobwa umubyinira ku kibuga cy’indege .

Abyinyujije kuri Twitter Koffi Olomide yanditse ubutumwa ashishikariza abakunzi b’umuziki we ko batagomba kubura mu gitaramo azakora taliki ya 24 Mata 2018 kuri stade ya Bukhungu mu gihugu cya Kenya .

Yagize ati “ Bashiki banjye namwe barumuna banjye ,ndabatumiye taliki ya 24 kuri stade ya Bykhungu “

Mwenda Njoka aganira na Capital Fm ku murongo wa telephone yamaganye uyu muhanzi avugako adakenewe mu gihugu cya Kenya igihe atarandika ibaruwa isaba imbabazi abaturage ba Kenya ku byaha aregwa ,akaba yavuze ko indege yose izamuzana izahita imusubizayo bwangu.

Ibitekerezo

  • Eeee! je numva uwo muhanz yokubahiriza amategeko y,igihug cakeny agasab imbabaz kuvyoya koz nimba yarabikoz koko

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa